Advertising

Umunyamakuru Khamis Sango wa Radio na TV 10 yambitse impeta y’urukundo Ikirezi Sallouah bamaze imyaka 12 bakundana amusaba ko yamubera umugore

07/06/23 10:1 AM

Umunyamakuru Khamis Sango wa Radio na TV 10 yambitse impeta y’urukundo Ikirezi Sallouah bamaze imyaka 12 bakundana amusaba ko yamubera umugore

Umwe mubanyamakuru babimazemo igihe Khamis Sango wamamaye cyane mu Kiganiro The Over Drive yambitse impeta umwari bamaranye imyaka mu munyenga w’urukundo.

Khamiss Sango ni umwe mu banyamakuru b basanzwe ari abayobozi b’ibiganiro by’imyidagaduro kuri Radio&TV10.Uyu musore kuri ubu yambitse impeta y’urukundo umukunzi we witwa Ikirezi Salluah bamaze imyaka 12 bakundana maze amusaba ko bazabana nk’umugore n’umugabo.

Khamis Sango asanzwe akorana n’abanyamakuru batandukanye barimo Kate Gustav n’abandi.Umuryango mugari wa Radio na TV 10 bamwifurije ishya n’ihirwe dore ko abantu benshi bashimishijwe n’intambwe ateye.

Sponsored

Go toTop