Ku gicamunsi cya taliki 5 Nyakanga nibwo inkuru yamenyekanye ko abantu 30 bajyanywe igitaraganya mu bitaro bazira guhumana.
Iyi nkuru yamenyekanye saa 15h30 z’amanywa ko abashyitsi basengana na mushiki wa nyakwigendera NTEZIMANA Donath uherutse kwitaba Imana mumpanuka y’imodoka yabereye i Bugande igatwara ubuzima bw’abantu 4 barimo na Niyonshuti Theogene bahumanirijwe ubwo bari baje gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera.
Ange Kelly ni mukuru wa Assia umugore wa Nyakwigendera pastor Theogene ,uyu Ange ubwo yaganiraga na Juli Tv yahamije ko aya makuru ari yo . Ko ubu abantu 30 bari baje gusura umuryango wa Nyakwigendera bari mubitaro kubera amarozi banyweye mu bushera bakirijwe.
Ange Kelly yagize ati:” Ubu abashyitsi 30 bose bari mu bitaro muri mu karere ka Gicumbi aho bita Kivuye ,bari kwitabwaho n’abaganga ngo turebe ko ntawabura ubuzima icyakora twizeye ko bari bumere neza , Imana irabikora. Bari baje kuyagira umuryango wa Donath ( kubafata mumugogo) bakimara kunywa uwo musururu babakirije bose bahise barambarara hasi”.
Ange Kelly yavuze ko hari abari koroherwa icyakora abandi bari kubitaro bakurikiranywa n’ abaganga n’ubwo bataramenya uwihishe inyuma y’uwo mugambi mubisha.
Tubibutse ko bidasazwe ko amarozi avugwa mu barokore cyane ko iryo tsinda ryari iry’abanyamasengesho basengana na mushiki wa Donath nkuko bari baje kumufata mu mugongo nk’umuntu wabuze uwe.
Umwanditsi: Shalom Parrock