Umugabo wamaze imyaka 36 agaragara nkutwite, yashimiye abamufashije kumwitaho bagasanga iyo myaka yose yayimaze atwite impanga ye.
Sanju Bhagat ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde, yasererezwaga n’abantu bakomoka mu gace yavukagamo bamwita umugabo utwite ariko ntayandi makuru bafite.Uyu mugabo yari umwana ngo yari ameze nk’abandi bana ariko bikagaragara ko igifu cye cyangwa inda ye yiyongeraga uko nawe yakuraga.
Byakomeje kugenda gutyo kugeza yujuje imyaka 20 aho yatangiye kujya gukora mu ifamu kugirango abone uko yita ku muryango we buri munsi.Gusa mu mwaka 1999 uyu mugabo byaje ku mukomerera aho guhumeka nabyo byatangiye kwanga, aribwo yahise ajyanwa mu bitaro I Mumbai.
Uyu mugabo akigezwa ku bitaro, abaganga babaze igifu cye bageze mo imbere bumvaga ko basanga Wenda arwaye canceri ariko batunguwe no gusanga umuntu munda ye.Umuganga ngo yinjije ikiganza mu nda y’uyu mugabo, atangira kuvuga ko arikumvamo amagufwa, nkuko amateka abisobanura.
Abaganga baje gutungurwa nibyo bari bari kumva ndetse no kubona ukuntu umuntu asanzwe mu gifu munda yundi muntu.Abaganga babisobanura bavuze ko bibaho ko umwana avukira muwundi cyane iyo bari impanga ariko hakavuka umwe undi ntabeho akavukira mu w’undi.
Uyu mugabo yaje kuvurwa neza ndetse asubira mu buzima bwe cyane gukora mu ifamu nkuko yari asanzwe abimenyereye.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: Daily Star