Ubuzima ni inzira ndende kandi irimo amakorosi ibihumbi ,kuyakatamo ugapfa ushaje ni ikizamini gitsindwa na bacye ,niba wowe ukiriho umva iyi nkuru ya Mignone umubyeyi wabayeho apfundikanya ariko akaba akiriho.
Yagize ati” navukiye i kigali mu giporoso , kuvuka kwa njye byaratunguranye. Papa Yateye Mama inda Ari abanyeshuri , maze ababyeyi ba Mama , baravuga ngo nibabona papa bazamwica, papa aratoroka.
Igihe cyarageze ndavuka , mbaho Mama Atotezwa na we kugeza nawe. Antaye m’urugo kwa nyogokuru yigira Iburundi. Mbaho nta Mama Mbona Nta papa Mbona.
Abana tungana ,imiryango , bakajya bambwira ngo ntacyo ndicyo kuko ntagira papa ,ngo ndi ikinyendaro (uwavutse bitateganyijwe) nkurana igikomere.
Mama yaje kuva i Burundi agaruka mu rwanda ariko ahita ajya gusengera mu idini ry’abarangi ,kugirango bamwakire bamutuma umwana we wimfura ari we jye. Nanze kujyayo maze banterereza imyuka mibi kuva ubwo ndasara” Video
Uyu mubyeyi Mignone avuga ko yamaze igihe kinini azirikiye munzu atarya atanywa ,ibyo atamiye bikaribwa niyo myuka mibi yari imurimo. igihe cyarageze ngo Imana Iramukiza ucyakora kwa nyirakuru yararwariye bahita bamwirukana ajya kuba inzererezi mu bihuru by’inyamirambo. Aragira ati;
Nabaye marine y’umukobwa igihe kinini ,naraye muri za ruhurura, mu nsengero nahandi henshi , narabwiriwe, naraburaye,kujyeza nshatse kwiyahura kuko numvaga ntakintu maze, icyaruta aruko nakwipfira”.
Mignone avuga ko yatabawe n’umugabo wa kacyiru wamushyize aho barerera imfubyi SOS.
Inkuru ya Mignone ni ndende kandi irimo isomo rikomeye. kuko avuga ko no gushaka umugabo kwe kwagoranye kuko yumvaga abagabo bose bameze nka se umubyara wamutanye nyina bikamubera itangiriro ry’imibereho mibi.
Ubu Mignone ni umubyeyi ,w’umurokore ADEPR i Nyamata. Asoza agira inama urubyiruko ,ko rudakwiye kwitwaza urukundo ngo rukore imibonano mpuza bitsina batarashakana kuko ari yo ntandaro y’abana babaho nabi cyangwa baka bayibobo , yewe akenshi banakurana ibikomere byo kutabona ababyeyi.