Ikinyamakuru cyitwa MayoClinic kigaragaza ko kuryama utambaye agakabutura k’imbere ari ingenzi cyane kubagabo ndetse n’abasore.
Iki kinyamakuru kigaragaza ko iyo umugabo cyangwa umusore araye atambaye agakabutura bituma habaho gutembera neza kw’amaraso ye ndetse n’ibindi bitandukanye tugiye kurebera hamwe.
IBI TUGIYE KUREBERA HAMWE KANDI BYAGARAGAJWE NK’IBINTU BYIZA K’UMUGABO WARAYE ATAMBAYE BOXER.
1. Bituma intanga zikura neza cyane.Ikintu cyambere cyiza cyo kutambara boxer mu ijoro kubagabo ni uko zibafasha gutuma intanga zabo zikura kandi zikaba nyinshi.Ibi kandi bifasha amabya guhumeka neza ndetse agakora neza.
2.Birinda ‘Infection’. Kurara atambaye boxer bimurinda Infection z’ubwoko butandukanye ndetse bigatuma igitsina cyawe gihorana isuku.
3.Bituma amaraso akora neza. Amaraso abasha gutembera neza iyo waraye utambaye ako gakabutura.
4.Bituma usinzira neza cyane.Iyo umuntu yaraye atambaye boxer , bimufasha gusinzira neza ndetse bikamurinda impumuro mbi.