Ni ibisanzwe ko muntu agira utuntu amira akenshi bikaba atanibigizemo uruhare kandi ni ibisanzwe.Muri uko kumira amacandwe nayo aziramo bikaba byaba bibi mu gihe wamize arengeje urugero bikaba byateza ikibazo.
Rero ningombwa kumenya ikiri kugutera kumira ayo macandwe kandi bikaba byikurikiranya ndetse ukamira menshi birenze ibisanzwe.Mu gihe umaze kumenya impamvu iri gutera icyo kibazo cyo kumira amacandwe arengeje urugero rero nibwo uzabasha no kumenya uko wabyirinda.
Muri uru rugendo rwo kwirinda iki kibazo hari ibintu ugomba kwitaho; Icyambere ugomba kugabanya ingano y’ibyo unywa n’uburyo ubinywa buri mwanya, kugabanya amafunguro ufata buri mwanya ndetse n’ibinyamasukari ufata buri mwanya.
Ubundi buryo ni ukuganira na muganga wawe nk’uko twabivuze haraguru cyangwa ukajya kubitaro.Aha bavuga ko ushobora gusanga urwaye indwara yo mu muhogo kuburyo bwaba bibi mu gihe waba utereye iyo.
Shaka uko wajya ukora amacandwe make.Ubusanzwe umuntu agira amacandwe menshi mu gihe umubiri we wabuze amazi.Niba ushaka gukemura iki kibazo urasabwa kunywa amazi menshi ariko ukayanywa mu buryo buhoraho bupanze neza ku buryo umenya igihe cyawe cyo kunywa amazi ku munsi ndetse ukimenyereza ikirahure cy’amazi mbre yo kuryama.
Ikindi kandi urasabwa kujya unywa igikombe cy’amazi mbere yo kubyuka buri munsi, mbere yo kurya ndetse no mu gihe uri kurya ariko ukabikorana ubwenge kimwe no mu gihe uri kumva ufite inyota.
Ikindi kandi urasabwa kwirinda ibintu biryoherera.Mu gihe ufashe umwanya ukarya ibintu birimo amasukari menshi icyo gihe uzagira amacandwe menshi mu mubiri.
Ujye wimenyereza kunywa ibintu bishyushye.Niba utajyaga ubinywa kandi ukaba ufite iki kibazo tumaze kugarukaho , ningombwa ko wita kumazi ashyushye cyangwa ibindi bishyushye.
Ryama kumusego wegutse.Niba ukunda kugira amacandwe menshi bikakuviramo kuyamira urasabwa kujya urya kumusego wegutse kuburyo umutwe usa n’ugiye hejuru.
Isoko: Wikihow