Advertising

Umusore w’imyaka 17 y’amavuko yatawe muri yombi kubera gusambanya umwana w’imyaka 6 y’amavuko

05/30/23 17:1 PM

Mu kagari ka Cyivugiza , mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze , umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 6.

 

Aya makuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 26 Gicurasi 2023 ubwo uwo mwana w’umukobwa yabwiraga ababyeyi be ko yasambanyijwe kandi uwo muhungu akaba yari amaze kumusambanya inshuro nyinshi.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyizere Vedaste yabwiye KigaliToday ko uwo mwana akimara gutanga amakuru uwo musore yashakishijwe agahita afatwa kuri ubu akaba ari kuri Sitasiyo ya RIB ya KINIGI naho umwana akajyanwa kwa muganga.

 

Si muri uyu mwana gusa kuko no mu Murenge wa Gashaki mu Kagari ka Muharuro , haravugwa amakuru y’umwana w’umuhungu w’imyaka 16 ushakishwa kuko yasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 4agahita atoroka.Ngo uwo mwana wasambanyijwe yahise ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Gashaki koko basanga yasambanyijwe bahita bamujyana mu bitaro bya Ruhengeri aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

 

Bivugwa ko ababyeyi b’uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 4 wasambanyijwe bakimara kubimenya mu ijoro ryo ku wa 18 Gicurasi 2023 babigize ibanga kugeza ubwo uwo musore atoroka kugeza ubu akaba agishakishwa.Gitifu yabwiye abantu ko gusambanya abana ari umuco utari mwiza ukwiye kwirindwa n’abantu bose.

 

Yakomeje avuga ko abantu bagimba kumenya ko icyo cyaha kitazigera na rimwe cyihanganirwa abantu nk’abo bakwiriye  kubihanirwa.Yakomeje vuga ko bizeye ko ubutabera buzakora akazi kabwo, umuntu uhemukira umwana nk’uwo abibzwe abihanirwe n’amategeko mu gihe icya kimuhamye.

IMIRASIRETV.COM

Sponsored

Go toTop