Advertising

“Yaberetse ikimero” ! Shaddyboo yongeye atitiza imbuga nkoranyamaga mu mafoto yashyize hanze

05/30/23 7:1 AM

Uwimbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yongeye gusaza abatari bake nyuma y’amafoto yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

 

Uyu mubyeyi w’abana 2 b’abakobwa, akaba azwiho kujya mu ma video y’indirimbo z’abahanzi akaba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Bruce Melodie yitwa Akinyuma ndetse uyu mugore kandi azwiho kuyobora ibitaramo bigiye bitandukanye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho akurikirwa n’abarenga million, yashyize hanze ifoto igaragaza imiterere ndetse n’ikibero cye.

Mu mafoto yashyize hanze, uyu Shaddyboo yagaragaje imiterere ye dore ko yari yambaye agakanzu kamwegereye ndetse gafite pasura igera hafi mu rucyenyerero.Akimara gushyira hanze ayo mafoto yavugishije benshi dore ko abagabo benshi batangiye kurabya indimi kubera ubwiza bw’ikibero by’uyu mugore.

Ayo mafoto yafatiwe mu mujyi wa Paris mu bufaransa aho uyu mugore yagiriyeyo uruzinduko aho yagiye kurya isi nk’uko abubu babyita.

Source: Instagram Shaddyboo

Sponsored

Go toTop