Mu gihugu cya Korea ya ruguru kizwiho kutagirira impuhwe abakirisitu, umwana yahanishijwe gufungwa igifungo cya burundu.
Biravugwa ko umwana w’umuhungu w’imyaka 2 yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yuko bibiliya isanzwe mu nzu y’ababyeyi be.
Raporo y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe za America muri America no kwishyira ukizana mu myemerere niyo yatangaje ibi.
Nk’uko amakuru abivuga uyu mwana muto n’umuryango we bose bafunzwe biturutse Kuri iyi bibiliya yasanzwe iwabo byagaragaje imyemerere yabo.
Muri raporo, ibibazo nk’ibyo by’abaturage ba Koreya ya ruguru bishwe bazira ukwemera kwaba kwa gikirisitu byagaragajwe. Harimo kandi iyicwa rya 2011 aho umugore n’umwuzukuru we barasiwe ku karubanda.
Ubundi buryo bwahawe abizera bo muri iki gihugu nk’uko bigaragara muri raporo harimo itotezwa rikabije, aho baziritswe amaboko ari mu mugongo aho badashobira kwicara cyangwa ngo guhaguruka iminsi igashira ikarenga umwe.
Umwe mubigeze guhabwa iki gihano yaragize ati”niryo totezwa ribabaza. Byarambabaje cyane numvaga byaruta ngapfa.”
Bamwe bavuga Kandi ko bakorewe itotezwa ryo kubuzwa gusinzira, batanga urugero rw’umugore umwe wafungiwe ahantu ha wenyine akaza gupfa muri 2020, nyuma yuko abashinzwe umutekano wa gereza bamubujije kuba yasinzira n’umunota n’umwe.
Abakirisitu byibura 70,000 bafunzwe bazira ukwemera kwabo ku butegetsi bwa Kim jong-Un.
Amakuru mashya aravuga ko ababyeyii benshi bari guhisha abana babo ukwemera kwabo.
Muri Koreya ya ruguru ntago abakirisitu bemerewe gutera cyangwa ngo baririmbire hamwe. Kubikora bisaba kubikora mu ibanga, iyo bafashwe bafite bibiliya cyangwa baririmba bahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 15.
Source: the choice live