Advertising

Zari yiseguye ku mugabo we nyuma yo kwemera ko ashaka kubyarana undi mwana na Diamond Platinumz

05/22/23 22:1 PM

Zari Hassan yiseguye ku mugabo we Shakib Cham Lutaaya nyuma yo kwijandika mubyafashwe nka gakino hagati ye na Papa w’abana be Diamond Platinumz ubwo bari muri filime y’uruhererekane ica kuri Netflix yitwa Young, Famous and African.

 

Diamond Platinumz wagaragaye mu mashusho ari gusomana na Fantana, yavuze ko Zari akimwemera ndetse ashaka ko bakongera kubyarana abandi bana.

 

Zari watunguwe nibyo uyu Diamond Platinumz yavuze nyuma yuko Fantana abimubwiye, ko ngo agishaka kubyarana abandi bana nawe.  Gusa Diamond Platinumz yahakanye ko atigeze abwira Fantana ku kibazo cyo kongera kubyara abandi bana na Zari.

 

Ubwo bari kumwe mu kiganiro uyu Diamond Platinumz na Zari bafitanye abana babiri, bombi bemeje ko bemeranyije ko bazongera kubyarana undi mwana. Uribuka ko twemeranyije ko tuzongera kubyarana undi mwana, Zari abwira Diamond Platinumz.

 

Diamond Platinumz arikiriza ko aribyo. Zari yongera kubaza Diamond Platinumz ati none ni gute Fantana yamenye ibyo kongera kubyarana undi mwana!??

Diamond Platinumz mu kwiregura yahakanye yivuye inyuma ko ntabyo bigeze bavugana.

 

Uyu mugore w’umukire ufite abana bagera kuri batanu yongeyeho ko Kandi ntacyamubuza kongera kubyarana undi mwana na Diamond Platinumz aramutse abishaka.

 

Zari abaza Diamond Platinumz ati” ninde wampagarika ndamutse nshaka kongera kubyarana nawe!?”

 

Diamond Platinumz mugusubiza asubiza ati” ntawe.”

 

Ibi byaje kuba ikibazo ubwo bamwe mu bantu bagiye gusobanurira umugabo we Shakib Cham Lutaaya ibyabaye byose.

 

Gusa Zari abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje abwira umugabo we kutumva ibiri kuvugwa na bantu ngo babasenyere.

 

Yagize ati” ku mugabo wanjye nahisemo mu bandi bose, nkaba ntewe ishema nabyo ntureke ngo ibibi birikuvugwa ngo byangize uko tumeze, n’urukundo na Lutaaya.”

 

Zari yabajijwe niba umugabo we afite abana, avuga ko afite umwana w’umuhungu ndetse ko bafite gahunda yo kwibaruka abandi bana. Zari yongeyeho Kandi ko abana icumi kuri we ntakibazo yababyara dore ko ngo yarezwe n’umuryango mugari, Kandi ko ari byiza kuvukira mu muryango mugari kuko ukura neza. Abantu benshi Kandi bamubaza niba azabyarana abana na Shakib avuga ko azabyarana nawe.

 

Source: k24tv

Sponsored

Go toTop