Advertising

Achraf Hakimi wavuzweho ubugambanyi agiye kwamburwa imodoka ye ihenze ihabwe uwahoze ari umugore we Hiba Abouk

05/13/23 15:1 PM
1 min read

Umukinnyi w’icyamamare mu ikipe ya Paris Saint – Germain Achraf Hakimi ashobora kubura imodoka ye igahabwa umugore we Hiba Abouk.

Uyu mukinnyi utwara imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz AMG G36 , watangiye gukundana na Abouk Hiba muri 2018 agiye kuyitakaza nyuma ya gatanya yasabwe n’uwo bahoze babana.

Iyi modoka agiye kubura iri mugaciro  €300,000.Ubusanzwe Hakimi ni Umunya-Marroco ukina kumwanya w’inyuma mu ikipe ya Paris Saint Germain.

Uyu mugabo yashinjijwe guhohotera umwana w’umukobwa muri Paris , byaje no gutuma Abouk Hiba wari umugore we asaba gatanya Nk’uko ikinyamakuru cyitwa ‘Marca’.

Ubwo uyu mugore Abouk yarimo gushaka gatanya n’uwo bahoze babana, yasanze imitungo yose yitwa ko ari iy’uyu musore yanditse kuri mama we umubya.Sportskeeda, bemeza ko uyu mugore azahabwa iyi modoka Hakimi wari umugabo asanzwe agendamo.

Hiba Abouk afite inkomoko mu gihugu cya Tunisia na Libya gusa yavukiye muri Madrid mu 1986, ni umukinnyi wa Filime.Uyu mugore afite abana 4 kugeza ubu.

Sponsored

Go toTop