Ni mu birori byabereye mu Butaliyani mu rugo rw’abahanzi b’imideli Stefano Dolce na mugenzi we Domenico Gabbana, bamaze kubaka izina mu ruganda rw’imideli ku isi; Umuhanzikazi w’Umunya-Australia Sia Kate Isobelle Furler wamamaye nka Sia yarushinze na Dan Bernard.
Ikinyamakuru PageSix mu mafoto menshi cyashyize hanze agaragaza uyu muhanzikazi n’umugabo bafite akanyamuneza ubwo bemeranyaga kubana ubuzima bwabo bwose.Sia ntabwo yari yarifuje gutangaza umugabo we.
Mbere yo gusezerana uyu muhanzikazi yabanje gufashwa n’abari bashinzwe ibijyanye n’imitegurire y’ubukwe, bamwururutsa kuri escalier kugira ngo bamugeze aho bwabereye.Ubu bukwe bwabereye aho ubwa Kourtney Kardashian na Travis Barker bwabereye umwaka ushize.
Bwa mbere Sia yagaragaye ari kumwe n’umugabo we Dan Bernard ubwo bajyanaga mu iyerekanwa rya filime “West Side Story” muri Leta Zunze Ubumwe mu Ukuboza 2021; icyo gihe bari bambaye imyenda bajyanishije.Mu myaka ibiri yakurikiyeho bagiye bagaragara bari kumwe. Baherukaga kugaragara bari i Los Angeles mu 2022, aho bari bajyanye kureba umupira.
Sia yari yarigeze kurushinga na Erik Anders Lang guhera mu 2014 kugeza mu 2016 ubwo batandukanaga. Nyuma yaho gato yari yarafashe umwanzuro wo kubaho nta mukunzi afite ariko nyuma aza kwisubiraho.Uyu muhanzikazi asanzwe afite abana babiri arera b’abahungu b’imyaka 18 yatangiye kurera mu 2019.
Sia arushinze afite imyaka 47. Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo nka “Unstoppable”, “Snowman”, “Chandelier”, “Cheap Thrills” yahuriyemo na Sean Paul, “Elastic Heart” n’izindi nyinshi zitandukanye zatumye aba icyamamare ku isi yose.Yatangiye kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga mu 2017, ubwo yakoranaga indirimbo “Elastic Heart” na The Weeknd ndetse na Diplo. Iyi yakozwe ari ‘soundtrack’ ya filime “The Hunger Games: Catching Fire”.