Ni inkuru isanzwe kumva ko umugabo yashaka abagore babiri , batatu ndetse n’agabore 4 barashoboka ariko biratangaje kumva ko umugabo umwe yakwigondera agabore 6 bose icyarimwe nk’uko byabaye kuri uyu tugiye kugarukaho.
Umunyamideri akaba icyamamare kumbuga nkoranyambaga witwa rthur O Urso yatangaje ko yashakanye n’abagore 6 bose icyarimwe ndetse avuga ko abakorera buri kimwe kugira ngo ubuzima bwabo bugende neza.
Uyu mugabo yashize avuga uburyo abangamirwa n’uko bagiye mu mihango bose bakayigiramo rimwe.Gushaka ni igikorwa kitoroha na gato dore ko gikomerera cyane buri wese ubigerageje ariko akabikora mu buryo budasanzw cyangwa bumutunguye.Tekereza nawe kuba mu rukundi n’abagore barenze umwe bose bakaba barara kuburiri bumwe.
Ibi byabaye kuri Arthur O Urso wiyemeje gushyingirwa n’abagore 6 icyarimwe.Uyu mugabo ufite inkomoko mu gihugu cya Brazil yamamaye cyane mu nkuru z’urukundo zitandukanye aho akenshi atajya akundana n’umugore umwe ahubwo ashaka benshi.
Yatangaje ko buri wese aba afite isaha ye bakoreraho imibonano mpuzabitsina uretse gusa igihe bari mu mihango nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Star.Yagize ati:”Birandwaza rwose.Hari n’ubwo nita kuri umwe najya kureba undi nkabona arimo kuririra mu nguni wenyine ntazi impamvu bigasaba ko njya kumuhuza.
Hari ubwo nsanga barimo kurira bose cyangwa naba nitaye kuri umwe cyane bikaba ibibazo bikomeye ntashobora gusobanura”.
Uyu mugabo yemeza ko hari ubwo bimugora kubitaho bikamunanira akabura uburyo abigenza bitewe n’uburyo ari benshi.
Kugeza ubu uyu mugabo afite abafana bagera kuri 208k kuri konti ye ya Instagram.Uyu mugabo Urson , avuga ko iteka aba ashaka gushimisha abagore be ndetse no kubanezeza dore ko yanabakodeshereje inzu kugira ngo buri wese abone umwanya uhagije.
SRC: Dailly Star