Advertising

“Igikwe se Slay wacu aragikoze ?” ! Marina yateranye imitoma n’umuhanzi Yvan Muziki bivugisha benshi

05/06/23 8:1 AM

Marina Deborah ni umuhanzikazi Nyarwanda ubusanzwe wabarizwaga mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane , gusa agakunda kuyivamo cyane.Kuri ubu uyu muhanzi kazi yashyize hanze ifoto y’umusore bari bameranye neza bombi baterana imitoma.

Uretse ko ntakindi yarengeje ho uretse amagambo yanditse ndetse avuga ko ari intare batinya.Marina Deborah , yatatse uyu musore maze si ukuvuga abantu bose batanga ibitekerezo abandi bamwibutsa ko yari ashaje ko igihe ari iki.

Mbere yo kugera kubitekerezo byabamusubije, reka turebere hamwe ibyo yanditse.

Marinah Deborah yagize ati:”Ingabo y’intamenwa Karame cyane (Ashyiraho umutima) , Ntare batinya”.

Nyuma y’aha magambo yatangajwe na Marina benshi bagize ibyo bavuga.Uwitwa Shafty Films yagize ati:” Urukundo rwaryoshye Sha , ashyiraho imitima”.

Bolingo Paccy ati” Can’t wait”. Hakim Sasha ati:” Igikwe se Slay wacu aragikoze?”.

Kamwe kezaa ati :” Ariko se Deborah nawe wari urambiranye”.Shafty Films yagarutse , ashyiraho na nyiri ubwite YvanMuziki ati:” Musubireyo ntamahwa”.Abandi bati , izi nzozi zizagume ari inzozi”.

Kuruhande rwa Yvanny Muziki nawe yagaragaje uruhande rwe kuko nawe yashyizeho iyi foto akayirenzaho imitoma idasanzwe nk’uko Marina yabikoze.Ati:” Ntakiruruta rurakarama (nawe arenza umutima).Umwiza uhora uwabo kuruhimbi Marina Deborah”.

Sponsored

Go toTop