Abenshi bakunda gukoresha imibavu ibafasha mu kugira impumuro nziza, usanga mu kuyitera bibanda ku bice bitandukanye birimo mu gituza no mu ijosi.
Umushakashatsi ku bijyanye n’ikorwa ry’imiti n’ibiyigize hamwe n’ingaruka ishobora guteza, yatanze inama ko byaba byiza abantu bagiye birinda gutera iyo mibavu kuri ibyo bice.
Uyu mushakashatsi witwa Hanna Collingwood English, abinyujije mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yabanje gutondekanya ibyiza byo gukoresha umubavu ariko akomoza ku kuba abantu bakwiye kuba bazi uburyo bwo
kuyikoresha neza mu rwego rwo kwirinda ibyago bishobora kwibasira uruhu biturutse ku mikoreshereze mibi yawo.
Hanna yavuze ko akenshi imibavu iba ikozwe mu binyabutabire bitari bibi ku buzima ariko bishobora gutuma uruhu rworoha mu buryo rwakwinjirwamo n’imirasire yangiza.
Yongeyeho ko bishobora no kuba intandaro yo gutera uruhu kwivumbagatanya, rukaba rwazaho ibimeze nk’amabara na cyane ko ibyo bice ari ibice bihingukirwaho cyane n’imirasire yangiza izwi nka ‘rayons ultraviolets’ by’umwihariko mu gihe cy’impeshyi.
Hanna yitanzeho urugero avuga ko we mu kwitera umubavu, yibanda mu irugu, ku gice cy’inyuma ku gikanu aho yise mu mizi y’umusatsi, ahantu agaragaza ko iyo umuntu ahisemo kuhatera bituma impumuro y’umubavu yiteye ayimarana umwanya muremure kandi ntibigire ingaruka mbi ku buzima bwe.