Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe, rukurikiranyeho umugore icyaha cyo gutwika ibiganza by’umwana we w’imyaka itandatu y’amavuko, amuziza ibijumba.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe muri dosiye ishinja uwo mugore, buvuga ko yafashe ibiganza by’uwo mwana we abivumbika mu muriro. Ibi byabaye tariki ya 02/04/2023 saa munani z’amanywa.
Ukekwaho icyaha cyo gutwika ibiganza by’umwana we, avuga ko yasanze umwana we yafashe ibijumba yari guteka yabihaye abandi bana, akavuga ko kubera ko yari yanyweye yahise agira umujinya agahita afata akaboko k’umwana ngo amukubite ,q agahita akubita akaboko mu ziko akavuga ko ajya kumukubita ko yabanje gukinga kugira ngo atamucika.
Hari abatangabuhamya bemeza ko bumvishe umwana ari gutaka arimo gutabaza, bajya kumutabara bagasanga nyina yamukingiranye mu nzu bari kumwe, igihe akinguriye nyina yasohotse yiruka basanga yatwitse ibiganza byombi by’uwo mwana we.
Abaturanyi bahise bajyana umwana kwa muganga bageze mu nzira uregwa ashaka kumubambura, abaturanyi bamubajije niba ari we wamutwitse abasubiza ko niba yamutwitse ngo ari umwana we.
Yashatse kumubambura ababuza kumujyana kwa muganga, abagabo bari aho baranga bamujyana kwa muganga. Raporo ya muganga igaragaza ko umwana yatwitswe ibiganza byombi, ndetse n’ifoto igaragaza uko yatwitswe.
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake uregwa akurikiranyweho iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 21 y’Itegeko nº 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Inkomoko: Ubushinjacyaha Bukuru