“Umugabo wanjye bamuhimbye Aburahamu kubera kuryamana na buri mukobwa mu gace dutuyemo kandi ndabirambiwe ” – Agahinda k’umugore baca inyuma buri munsi ugisha inama
Uyu mugore yagize ati:” Umugabo wanjye bamubatije ‘Father Abraham’ kubera uburyo aryamana n’uwo abonye wese mu gace dutuyemo.
Umugabo wanjye atereta umukobwa wese abonye ndetse ntawe umucaho atamuterese cyangwa ngo amuhamagare. Ibi umugabo wanjye akora bituma abantu bose bagenda bamvuga ntibananyubahire umugabo”.
Uyu mugore agaragaza ko inshuro zose yashakaga kubaza umugabo ibyerekeye aya makosa , avuga ko amusaba imbabazi cyane ndetse ngo akamubwira ko atazongera kubivuga.Ati:” Nukuri ndagusabye , mbabarira ntabwo nzongera kuguca inyuma.
Abantu benshi banyereka amafoto ye arikumwe n’abandi bakobwa , ndetse bakanyereka n’amashusho bari gusomana”.
Uyu mugore yagishije inama z’icyo yakora kugira ngo umugabo we abicikeho.
src: Vipasho.co.ke