‘ Ariko Abagabo Kuki mubikora abagore koko?’ Hura na Mama umwe ugize 60 Nta mugabo
Mbega ukuntu bibabaje kandi biteye agahinda kumenya ko umuntu ukunda ari kugukinisha nta mugambi na muto afitiye ahazaza hawe, ashaka kuba ari kumwe nawe igihe gito maze akaguta. Mu byukuri birashobora kugutera ihahamuka ndetse n’ihungabana bikabije pe!
Ariko rero, kubimenya mu gihe ukiri muto hamwe uba watandukana n’uwo mukundana ukabona undi, tuvuge ko ntacyo bitwaye, ariko uruzi noneho bikubeho ukuze kubera abo mwatandukanye bagiye bagukinamo agapira! Bikwicira ubuzima. iyi ni inkuru y’umugore umwe yatangajwe na Tuko news kuri Facebook.
Umudamu avuga ko afite imyaka mirongo itandatu(60) ariko ko atigeze ahura n’umugabo ngonamukunde bya nyabyo. Igihe cyose yashoboraga guhura n’umukunzi ukwiye, yaramukundaga byimazeyo ariko bikarangira amusize. Ubwa mbere yakundanye,yasanze umukunzi we amuca inyuma ubwo yari anamutwitiye ubwo ahita yisubirira kwibera iwabo.
Kuva icyo gihe, yakundanye n’abagabo benshi, bamwe muri bo bakaba baramwitayeho kandi bakamuha neza ibyo akeneye mu bijyanye n’amafaranga kandi bakita ku mwana we akabona bamukunda, Ariko amaherezo baramusize nyuma y’igihe runaka. Yababaza bakumurimanganya n’ibisubizo bitandukanye.
None umugore aribaza impamvu bamukinnye kugeza ubwo ashaje ku myaka 60.