Advertising

Hari igura miliyari 30 Frw! Menya amasutiye n’amakariso bihenze ku Isi

03/30/23 9:1 AM

Imyambaro y’imbere ni kimwe mu bintu nkenerwa kuri buri muntu. Abahanga mu mateka bavuga ko iyi myambaro yatangiye kwambarwa kuva mu myaka 700 ishize.

Hari ubwoko butandukanye bw’imyambaro y’imbere irimo iyo abantu bambara bakayirenzaho, hakaba indi ijyanwa koga nko muri ‘piscine’ n’ahandi kandi haba n’abantu bashobora kuyambara yonyine mu gihe ari bwo buryo bahisemo bwo kurimba.Bitewe n’inzu y’imideli yayikoze cyangwa uruganda igenda igira ibiciro bitandukanye ku buryo usanga hari igura akayabo, ihenze kurenza n’inzu z’akarataboneka.

IGIHE dukesha iyi nkuru yifashishije ibitangazamakuru bitandukanye nka VOGUE, ELLE n’ibindi yabateguriye amwe mu masutiye n’amakariso yahenze cyane kuva yatangira gukorwa.

Susan Rosen Diamond BikiniIbitangazamakuru bitandukanye byagaragaje ko muri iyi myambaro ihenze cyane ari iyiswe Susan Rosen Diamond Bikini yakozwe na Susan Rosen mu 2012. Iyi ni ikariso n’isutiye bikozwe n’uduce 150 twa zahabu ari byo byatumye ihenda cyane kuko igura miliyoni 30$, asaga milayari 30 Frw.

The Gold Lingerie SetIyi ni imyambaro igizwe n’ikariso n’isutiye bikozwe mu magarama 950 ya zahabu, iri mu zerekanywe mu imurika ry’imyambaro y’imbere ryabaye mu 2007. Ifite agaciro ka miliyoni 26$, ubwo ni asaga miliyari 26 Frw, iyi myambaro y’imbere yakorewe mu Bushinwa.

Red Hot Fantasy Bra and Panties
Red Hot Fantasy Bra and Panties igizwe n’ikariso n’isutiye bitukura bitatswe n’amabuye yo mu bwoko bwa ‘gemstgones’ 1300 akoreshwa mu gutaka ibintu bitandukanye. Yakozwe na Victoria’s Secret. Ifite agaciro ka miliyoni 15$, akabakaba miliyari 15 Frw.

The Heavenly Star Bra
Iyi ni isutiye yakozwe na Victoria’s Secret mu 2001. Ni imwe mu zagaragaye mu birori by’imideli zihenze bwa mbere, yarimbishijwe amabuye 1200 yo mu bwoko bwa ‘Sri Lankan pink sapphires’, ifite agaciro ka miliyoni 12.5$, miliyari 13 Frw.

Very Sexy Fantasy Bra
Very Sexy Fantasy Bra igizwe n’ikariso n’isutiye yakozwe na Mauwad yerekanirwa mu birori bya Victoria’s Secret mu 2003. Muri uwo mwaka yashyizwe mu gitabo cy’uduhigo ‘Guinness de Records’ nk’iyari ihenze cyane.Ikozwe mu mabuye atandukanye akorwamo imitako na zahabu, ifite agaciro ka miliyoni 11$, akabakaba miliyari 11 Frw.Iyi ni imwe mu myambaro y’imbere yahenze cyane mu mateka y’Isi gusa hari n’indi ihenze muj by’iciro bitandukanye.

Sponsored

Go toTop