Twifashishije amakuru atangwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS/WHO), reka turebere hamwe indwara 5 ziza ku isonga mu kwivugana ubuzima bwa benshi.
- Kuri uyu mwanya turahasanga kanseri y’ubuhumekero
Iyi kanseri ishobora gufata mu muhogo, imiyoboro y’umwuka cyangwa ibihaha.
Iyi kanseri ahanini iterwa n’itabi waba urinywa cyangwa barikunywera iruhande. Inaterwa kandi n’uburozi bwo mu kirere.
Iyi kanseri yihariye 2.9% by’impfu zose.
- Ku mwanya wa 4 turahasanga indwara ziterwa na mikorobi
‘infections’ zifata igice cyo hasi cy’inzira y’ubuhumekero aha twavuga bronchite, umusonga, igituntu, n’izindi zifata mu bihaha.
Izi ndwara zikaba zihariye 5.5% by’impfu zose.
- Hano turahasanga indwara za karande zifata ibihaha guhumeka bikaba ikibazo
(COPD-Chronic Obstructive Pulmonary Disease). Aha twavugamo bronchite idakira, bikaba biterwa ahanini no kunywa itabi.
Ku isi yose 5.6% bapfa bazize iyi ndwara. Nubwo nta miti yayo, gusa habaho igabanya ubukana.
- Indwara izwi nka stroke
Iyi ndwara ibaho mu gihe nta maraso akibasha kugera mu bwonko. Bikaba biterwa nuko umutsi ujyanamo amaraso wifunze cyangwa wacitse nuko uturemangingo two mu bwonko tugatangira gupfa. Kudakunda kurakara no gutekereza cyane ibyo udafitiye igisubizo ni bumwe mu buryo bwo kuyirinda. Mu bapfa ku isi yose, 11.9% bapfa bazize iyi ndwara.
- Ku mwanya wa mbere turahasanga indwara y’umutima
Iyi ndwara ni iterwa nuko imitsi ijyana amaraso mu mutima yafunganye. Bikaba ahanini biterwa n’umuvuduko udasanzwe w’amaraso, kugira cholesterol nyinshi no kunywa itabi. Gukora siporo, kugira imirire myiza no kwirinda itabi ni bimwe mu byakurinda iyi ndwara.
Mu mpfu zose yihariye 13.2%.
Ngizo indwara zihitana benshi kurenza izindi.
Itabi riza ku isonga mu guteza ibyago byo kurwara indwara zihitana benshi. Kuryirinda no kwirinda guhumeka umwuka waryo biri mu byafasha kugabanya impfu nyinshi.
Umwanditsi:BONHEUR Yves