Advertising

Shaddyboo yemeje ko nta mukobwa umurusha uburanga muri Afurika

21/04/2024 08:23

Shaddyboo yishongoye ku bakobwa bagenzi be, yemeza ko n’ubwo Miss Rwanda yahagaze ntawe umurusha ubwiza agaragaza ko ariwe “Queen” w’ibihe byose. Shaddyboo yagaragaje ko ariwe Messi mu bwiza.

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yatangaje ko ntawe umuhiga mu bwiza.Ni umugore akaba umushabitsi kumbuga nkoranyambaga zitandukanye [ Instagram na X ]. Shaddyboo yamamaye mu bikorwa bitandukanye birimo imideri, ibitaramo no kujya mu ndirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda n’abo hanze.

Indirimbo Shaddyboo yibukwamo vuba ni ‘Akinyuma’ ya Bruce Melodie.Uyu mugore anyuze kuri X, yatangaje ubutumwa bwafashwe nko kwishongora cyakora benshi bamushimira icyizere yigirira.Muri ubu butumwa bwe, Shaddyboo yavuze ko n’ubwo Miss Rwanda yahagaze atabasha kuyijyamo kuko ngo ntawe umurusha ubwiza.

Mu magambo ye yagize ati:”Nuko nyine Miss yavuyeho ,nako ntabwo najyamo n’ubundi ntawe twahiga njye ndi Queen w’ibihe byose .Mbese ni njye Messi mu bwiza mu karere kose n’Afurika mu fite amahirwe ko ndi UMUNYARWANDAKAZI”.

Uwitwa Nzogera yamushyigikiye agira ati:”Abantu benshi bashobora kutabyemera ariko Ibyo uvuze Niko kuri”. Chameleon yagize ati:”Shaddyboo wacu,
Turakwemera kdi rwose dutewe ishema nuko uri umunyarwandakazi.
Turabizirikana🤗🤗Komeza utsinde unaterimbere muri byose.Imana iguhore iruhande n’imigisha myinshi🤗”.

Guhera mu myaka ya 2008, 2009 kuzamura, Shaddyboo yatigishije imbuga Nkoranyambaga.Yabaye ibyamamare atumirwa mu bitaramo bitandukanye.Shaddyboo yavuzwe mu rukundo na Diamond Platinums n’ibindi byamamare.

Previous Story

DC Clement yambitse umukunzi we impeta ya Fiançaille

Next Story

11:11 Isaha ya Malayika wawe uguha amahirwe ! Byinshi wamenya ku mibare isa ukunda kubona ku isaha

Latest from Imyidagaduro

Go toTop