Zuchu yahawe umugayo

06/03/2024 07:48

Umuhanzikazi Zuchu yahawe umugayo ahagarikwa mu bikorwa by’umuziki asabwa gutanga amafaranga angana na Miliyoni 1 y’Amashilingi , akandika n’urwandiko rwo gusaba imbabazi kubera ko yitwaye nabi ku rubyiniro aherukaho.

Zuchu yahagaritswe mu bikorwa byose by’umuziki mu gihe cy’Amezi 6 nyuma y’igitaramo yakoze tariki 24 Ugushyingo 2024 bivugwa ko yahanwe kubera kwitwara nabi.Iki gihano yagihaye na ‘Zanzibar Arts , Sencus , Films and Culture Council’ [ BASSFU] yavuze ko hari bimwe mu bigize umuco wa Zanzibar yahanyoye.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma yo kubona amashusho yamaze icyumweru ari kwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga bituma hatangira gukorwa iperereza.Umuyobozi wa BASSFU , Omar Abdallah Adam yabukije ko hakwiriye kujya habaho kubaha umuco wa Zanzibar.Yagize ati:” BASSFU ifite inshingano zo kwita ku birango by’umuco muri Zanzibar. Kubw’ibyo rero duhagaritse Zuchu mu bikorwa byose bifite aho bihuriye n’umuziki mu mezi 6 nk’uko byemejwe uyu munsi tariki 05 Werurwe”.

Iperereza ryakozwe kandi ryagaragaje ko Zuchu atari yanditse muri iri shyirahamwe rya BASSFU mbere bivuze ko atari yemerewe gukorera igitaramo muri Zanzibar.Uyu muyobozi yakomeje avuga ko yasabye amafaranga angana na Miliyoni 1 y’Amashilingi akandika n’urwandiko rwo gusaba imbabazi.

WCB Wasafi Zuchu abarizwamo yatangaje ko isabye imbabazi banyuze kumbuga nkoranyambaga zabo bavuga ko ibikorwa bya Zuchu mu gitaramo byari bigambiriye Entertainment gusa basobanura ko ntawe bari bagambiriye kubangamira.

Advertising

Previous Story

RUBAVU: Basabwe kwimika isuku

Next Story

Kizz Daniel yamaze kwemeza ko ari umugabo wubatse nyuma y’uko byari ibanga

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop