Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Werurwe 2024 , mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba , hatangirijwe Ukwezi kwahariwe kwita ku Isuku n’Isukura kwatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere Mulindwa Prosper, Inzego z’Umutekano , Ingabo na Police.
Ni Ukwezi gufite insanganyamatsiko igira iti:”Twimakaze isuku muri byose na hose , turandure imirire mibi n’igwingira”.Ubuyobozi bw’Umuryango wita ku bimukira bwatangaje ko bwatangije ubu bukangurambaga kugira ngo bibutse abaturage ko isuku ariyo shingiro y’imibereho myiza.Uhagarariye uyu muryango wa IOM , yasabye abaturage bo mu Karere ka Rubavu kugira isuku no kuzagira uruhare muri ubu Bukangurambaga.
Mu ijambo yagejeje ku baturage bo mu Murenge wa Nyamyumba muri uyu muhango wo gutangiza ubu Bukangurambaga ku rwego rw’Akarere, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu , yasabye abaturage kugabanya kwitiranya umwanda no kugira isuku nke , avuga ko isuku nke itabaho ahubwo ko icyo bakwiriye gukora ari ukugira isuku.Mulindwa Prosper yashimiye Ingabo z’u Rwanda, n’izindi nzego zishinzwe umutekano ashimira by’umwihariko H.E Paul Kagame kubera uko yayoboye Abanyarwanda akaba abagejeje ku Iterambere bifuza.
Bamwe mu baturage twaganiriye bagaragaje ko bishimiye inama bahawe n’inzego zitandukanye, babizeza kuzitaho no kuzishyira mu bikorwa.Ati:” Abanya-Rubavu benshi bitiranyaga cyane kugira isuku , umwanda no kugira isuku nke gusa kuri ubu dusobanukiwe ko hari aho bitandukaniye kandi gahunda dufite ni ukuba abambere mu isuku Akarere kacu kakaba akambere”.
Uyu muhango wabanjirijwe n’igikorwa cy’isuku yakozwe n’ingabo z’u Rwanda, Police , Dasso ,… bafatanyije n’abaturage batandukanye.
Hasinywe kandi amasezerano yo kwesa Umuhigo w’Isibo ku rwego rw’Isibo nyuma y’aho abaturage bari bamaze gusezerana kwita ku isuku , kuva ku Isibo, Akagali , Umurenge n’Akarere.