Nyuma yo kubura akazi Bill Clinton yiyemeje gukora amahano.
Mu busanzwe iyo umunyeshuri afite amanota ya mbere yumva ko azasoza kwiga agahita abona akazi. Ni nako mu gihugu cya Kenya bimeze aho umusore witwa Bill Clinton Muguai yasoje kaminuza afite amanota ya mbere ariko akaba amaze gukakazwa no kubura akazi imyaka myinshi.
Clinton yavuze ko yize ibijyanye na Engineering ndetse ko afite First Class aho amasomo yose yayatsinze neza cyane nkuko Certificate ( Diploma ) ye ibigararagaza byose nkuko yayishize ku mbugankoranyambaga.
Yavuzeko amaze imyaka ibiri asoje kwiga kaminuza ndetse ko yashakishije akazi hose yakabuze, yewe ko kumuha stage byaragoranye. Uyu musore yavuze ko yageze ku rwego rwo kumva ko diploma ye ntacyo imumariye bityo ko ikiruta yayitwika kuko n’ubundi yananiwe kumuhesha akazi.
Uyu musore w’imyaka 25 nyina umubyara nawe yavuze ko umwana we ahora asaba akazi ahantu hose ariko nta nahamwe bajya bemera kumuha akazi. Icyakora umubyeyi we yakomeje avuga ko no kubona amafaranga y’ishuri yishyuriye umuhungu we byari ibintu bigoye cyane.
Mu gahinda Kenshi uyu musore yavuze uburyo yashoye imbaraga nyinshi mu kwiga ndetse agerageza gukora cyane kugira ngo atsinde ibizamini byose kugira ngo azabone amanota ya mbere, ndetse akaba yarabigezeho ariko bikaba bikomeje kumugora kubona akazi.
Inkuru yuyu musore ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ariko benshi bamubwira kudacika intege ko akazi azakabona ngo ahubwo icyo akwiye gukora ari ukwihangana agakomeza gukora cyane ashaka akazi.
Source: TUKO