Zuchu yagiriwe inama yo kurinda Diamond Platinumz abagore yabyaranye nabo nyuma y’aho Tanasha Donna wamubyariye umwana umwe ahereye nyina wa Diamond impano y’Amafaranga n’umubavu uhenze.
Mama Ndangote nyina wa Diamond na Tanasha Donna bagaragaje ibihe byiza bagiranye ubwo uyu mubyeyi yizihizaga isabukuru y’amavuko.
Nyuma y’aya mashusho abafana bagaragarije Zuchu ko akwiriye kurinda umugabo bakundana [Diamond Platinumz], kuko abagore yabyaranye nabo bashobora kongera kumutwara aramutse adacunze neza.Ibi babivuze kandi nyuma yo yuko mu kwezi kwa 7 Tanasha na Nyirabukwe bongeye kugaragaza ko bafitanye umubano.
Nyuma y’aya mashusho Tanasha Donna yarengejeho amagambo agira ati:” Mama naguteguriye akantu gato ko kutubahiriza amasezerano nizeye ko uragakunda.Isaburu nziza y’amavuko mama, Imana ijye iguha umugisha buri munsi”.
Nyuma y’aya magambo Nyina wa Diamond Platinumz nawe yagaragaje ko yabonye iyo mpano aramushimira. Uku guhererekanya amagambo kwa Tanasha Donna na Nyina wa Diamond Platinumz byateye abafana ba Zuchu ikibazo baboneraho kumusaba gucungira hafi.
Tanasha Donna ni umugore wa Diamond Platinumz dore ko batandukanye babyaranye umwana umwe.Mu gihe kuri ubu Zuchu ari mu rukundo na Diamond Platinumz uherutse no kumuririra.