Dore ibintu ukwiye gukora niba umwana wawe anyara ku buriri

28/09/2023 12:37

Abana benshi bari mu myaka mito bakunda kunyara ku buriri. Ibi kenshi nta mwana ukura bitamubayeho, si byiza rero gutuka cyangwa gutoteza umwana wawe wanyaye ku buriri.

 

Dore ibintu ukwiye gukora mu kwita ndetse no gufasha umwana wawe unyara ku buriri:

 

Isuku ku hantu aryama: Umwana wawe mu gihe anyara ku buriri, zirikana ko ukwiye kwita ku isuku ye cyane kubera ko inkari anyara ku buriri mu gihe akomeje kuziryamamo yongera akanyara izindi bishobora kumutera indwara.

 

Wimutererana: Mu gihe umwana wawe anyara ku buriri Kandi irinde ku mutererana kuko bishobora gutuma umwana wawe yiburira ikizere muri we ahubwo muganize umbwire ko akiri muto bizagenda bishira.

 

Mujyane ku ivuriro: Ni ngombwa ko kandi Niba ufite umwana unyara ku buriri imujyana ku ivuriro kugira ngo barebe neza Niba Atari uburwayi afite.

 

Irinde kumuha ibituma anyara mu ijoro: Aha ugomba kujya wirinda kumuha ibintu cyangwa ibiribwa cyangwa ibinyobwa bishobora gutuma ashaka ku nyara, byibura akwiye kubifata mbere ho amasaha abiri mbere yo kuryama.

 

Shyira ibimufasha ku datosa matera ye ku buriri: Mu gihe umwana wawe anyara ku buriri shyira ibimufasha ku datosa matera ye ku buriri twavuga nko gushyiraho isashi.

 

Mugire inama kenshi kujya ku bwiherero: Ukwiye kujya umugira inama ihoraho yo kujya ku bwiherero mu ijoro mu gihe yumvishe ashaka kubyara. Ibi nabyo byafasha uwo mwana.

 

Itabaze intiti mu gihe bibaye ngombwaMu gihe umwana wawe anyara ku buriri bikaba bimugiraho ingaruka mbi nyinshi ni ngombwa ko witabaza intiti zikaba zigufasha mu kwita ku mwana wawe.

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Umugabo wafashe kungufu imbwa 42 akanazica yatawe muri yombi

Next Story

Zuchu yagiriwe inama yo kurinda umukunzi we Diamond Platinumz abagore babyaranye nyuma y’aho Tanasha Donna bafitanye umwana ahaye nyina wa Diamond impano ikomeye

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop