Ese nibyo Koko Usher ni Umwana wa Sagatwa ! Amateka ya Nixau Toma wamamaye muri Film ‘Gods Must Be Crazy’ benshi Bazi nka Sagatwa

28/09/2023 15:07

Yamamaye cyane muri film yiswe God must be crazy, Amazina ye nyakuri ni Nixau Toma akomoka muri Namibia, yabonye izuba kuya 16 Ukuboza mu 1944 mugace kitwa Tsumkwe yitaba Imana kuya 5 Nyakanga 2003.

 

 

Uyu mugabo yari asanzwe ari umuhinzi, yari umwe mubagize umuryango wabitwaga ‘San’ bari bazwi no kw’izina ryaba ‘Bushmen’, yavugaga neza ururimi rwitwa ‘jul’hoan’ rwanakoreshejwe muri iyi film ndetse bikaba biri mubyamuhejeje amahirwe yo gutsindira gukina muri iyi Film.

 

 

Ubwo impano yuyumugabo yaterwaga imboni n’umuyobozi wama film witwa Jamie Uys mu 1980 yaje kumushyira hamwe n’abandi bahatanira kuzakina muri film God Must be Crazy arinabwo Nixau yaje guhigika abandi maze akaba ariwe uba umukinnyi w’ibanze muri iyi film.Muri iyi film yakinnyemo yitwa Xixo ariwe muyobozi w’ubwoko bwabitwa Khoisan arinawe uvumbura icupa rya Coca Cola rigwa hasi riturutse mundege iba yanyuze muri Ako gace maze yaribona akagira ngo ni ikivejuru agahuruza abaturage be Bose.

 

 

 

Ubwo yakinaga iyi film yishyuwe amadorari 300 mugihe film yamamaye cyane ikinjiza asaga miliyoni 60 z’amadorari, Jamie Uys umunya Africa y’Epfo wayoboye iyi film yavuzeko ubwo yahuraga n’uyu mugabo bwa mbere Atari azi agaciro k’amafaranga ntiyari azi icyo amafaranga amara yari asanzwe atunzwe no guhinga.Nixau yaje kumenya agaciro k’amafaranga mu 1989 ubwo  bari bagiye gukina igice cya kabiri cy’iyi film nuko abasaba amafaranga menshi afatika ababwirako ashaka kuzayubakishamo inzu yakijyambere agashiramo umuriro n’amazi akanabona uko atunga umuryango we doreko yarafite abagore batatu.

 

 

Muri 2003 nibwo basanze umurambo we hafi y’inzu ye yari yagiye ababwiyeko agiye kuzana inkwi, icyateye urupfu rwe ntabwo cyamenyekanye, yapfuye afite imyaka 59.Kuba bivugwako uyu mugabo asa cyane n’umuhanzi w’Umunyamerika Usher Raymond ntaho bihuriye no Kuba ariwe  se umubyara kuko uyu muhanzi akomoka muri Dallas, Texas muri leza zunze ubumwe z’America.

Src:en.rattibha.com

Advertising

Previous Story

Zuchu yagiriwe inama yo kurinda umukunzi we Diamond Platinumz abagore babyaranye nyuma y’aho Tanasha Donna bafitanye umwana ahaye nyina wa Diamond impano ikomeye

Next Story

Musore wibaza umukobwa niba nta mukunzi afite ! Dore uburyo bwiza wakoresha mu kumenya niba umukobwa nta mukunzi afite

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop