Zuchu yagaragaje ko yarakajwe cyane na Diamond Platinumz wasomanye na Fantana wo muri Ghana

by
26/07/2023 10:52

Uyu muhanzikazi wo muri Tanzania Zuchu wavuzwe mu rukundo cyane na Diamond Platnumz yerura avuga ko yarakajwe bikomeye no kuba uyu mugabo yarasomanye n’inkumi yitwa Fantana yo muri Ghana.

Kizigenza Diamond Platnumz we aheruka kugaragara asomana na Fantana mu gice cya kabiri cya “Young African and Famous”, filime ivuga ku buzima bw’ibyamamare bitandukanye muri Afurika.

 

Diamond Platnumz ibi bikimara kuba yahise anatangaza ko kuva basomana, aribwo bwa mbere yasomanye bya nyabyo.Uyu mukobwa uterura ngo avuge Diamond nk’umunzi we ahubwo akamwita “Inshuti” ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru bya Wasafi yavuze ko iyo nshuti ye yarenze imipaka ubwo yasomanaga na Fantana.

Yagize ati: “Byarabaye nararakaye cyane. Inshuti yange yarenze imipaka, biriya si ibintu dukorera kuri televiziyo.” Uyu mukobwa yavuze ko akimara kumena bimwe mu bintu byo mu nzu ya Diamond yaramaze kumena, yahise afata amashusho yabyo maze arayamwoherereza.Ndetse ko Diamond akimara kuyabona yamuhamagaye inshuro zitari nkeya ndetse birangira nta telefone n’imwe yitabye.

 

Ati: “Yarampamagaye, ariko sinigeze nitaba telefone n’imwe. Numvaga kuri nge byarangiye. Gusa bwa nyuma naje kumwitaba. Mu byukuri sinzi impamvu mworohera.”

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Menya ibyiza by’umunyu wa gikukuri k’ubuzima bwa muntu

Next Story

“Nta mugore wari ukwiriye kwahukana ngo ate umugabo we” ! Rita Daniels yagiriye inama abagore bahukana bagata abagabo babo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop