“Nta mugore wari ukwiriye kwahukana ngo ate umugabo we” ! Rita Daniels yagiriye inama abagore bahukana bagata abagabo babo

by
26/07/2023 12:43

Haba mu Rwanda no hanze yarwo benshi mu bagore bagira agahe bahukana bagata abo bashakanye babahoye ko amakosa amwe namwe bigasaba ko umugabo ajya iwabo gucyura.Rita , yahanuye abagore ababuza iyo ngeso.

 

Umubyeyi wa Regina Daniels wo muri Nigeria yagiriye inama abagore bagenzi be abaca ku ngeso yo guta abo bashakanye bagahitamo kubaho bonyine.

 

Uyu mugore yemeza ko umugore ufata iyambere agashaka kubaho wenyine akora ibyo ashaka , agata abana be n’umugabo we , akwiriye kunengerwa hagati y’abandi bagore bagenzi be bakamubaza impamvu yabyo ndetse bakanamusaba gusubirayo bitabaye ko umugabo ariwe ujya hucyura.

 

Rita yemeza ko bamwe muri aba bantu bahunga ingo zabo baba bashaka kuba indaya cyangwa kwigenga bigatuma abana babo babaho nabi nyamara nta makosa bafite mu byabaye hagati yabo n’abo bashakanye.

 

Rita yongereyeho ko ibi bishyira abagabo mukaga ko kurera abana ndetse bakita no ku rugo rwabo kandi nyamara ari ibintu bigoye cyane.

 

Uyu mugore yagize ati:” Ntabwo byari bikwiriye ko abagore basiga abagabo babo bagamije kubaho bonyine cyangwa bagamije kujya kwigurisha.Njye ntabwo nshyigikiye abagore bahaguruka mungo zabo bakajya kwirirwa bazenguruka hirya no hino.

 

Umugabo niwe ugomba kwita k’umuryango we rero iyo wifashe ukamusigira abana ntuzanatekereze ko hari ikindi muzageraho cyangwa ngo utekereze ko hari icyo abana bawe bazageraho”.

 

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Zuchu yagaragaje ko yarakajwe cyane na Diamond Platinumz wasomanye na Fantana wo muri Ghana

Next Story

Rekera kubwira umukunzi wawe ngo “Ndagukunda” birashaje ! Dore amagambo agezweho yasimbuye ndagukunda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop