Zari yasuye igituro cy’umugabo we wapfuye

27/12/2023 09:48

Zari Hassan yatembereye mu Karere ka Kayunga muri Uganda aho Ivan Ssemwanga Don ashyinguwe.

Uyu mugore ufite inkomoko muri Uganda , yashyize hanze amashusho agaragaza agahinda no kwicuza gukomeye kubwo kubura uyu mugabo.

Mu mashusho amugaragaza ari gukora ku isura ya Ivan Don wari umugabo we yashyizeho amagambo agira ati:” Turagukumbuye cyane”.

Ivan Don Ssemwanga yapfuye mu Kwezi kwa Gicurasi 2017 azize indwara ya Stroke. Yapfuye asize abana bagera kuri 3 yabyaranye na Zari Hassan.

Zari yaherukaga kwibuka itariki yagiriragaho isabukuru y’amavuko maze anyura kumbuga nkoranyambaga ze, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Tariki 16 Ukuboza 2023, nibwo Zari Hassan yakoreye igitaramo muri Uganda kizwi nka All White Party, ni igitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare birimo ; Tanasha Donna.

Zari Hassan ategerejwe mu Rwanda tariki 29 Ukuboza 2023 ubwo azaba aje kwifatanya n’abakunzi be mu gitaramo All White Party.

Advertising

Previous Story

Njye nkunda abasore bakennye kuko bagira urukundo ! Umukobwa akomeje kuvugisha benshi kubera amagambo yavuze

Next Story

Umukinnyi wa Filime Lee Sun yiyahuye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop