Njye nkunda abasore bakennye kuko bagira urukundo ! Umukobwa akomeje kuvugisha benshi kubera amagambo yavuze

26/12/2023 20:25

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni iyi nkuru y’uyu mukobwa ukomeje kuvuga ko we akunda abahungu bacyennye gusa kuko abo basore bagira urukundo ndetse ngo bari romantic

Uyu mukobwa Martha usanzwe ari umunyamakuru akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga kuko we ngo b’abasore abakobwa benshi Banga ngo baracyennye we nibo y’ikundira gusa ngo nibo bamukorera kuko bagira urukundo.

Nkuko uyu mukobwa yabivuze, yagaragaje  ko abasore babakire iteka icyo bitaho ari amafaranga yabo gusa ndetse akaba ariyo baha agaciro cyane ku rusha urukundo, ngo naho abasore batagira amafaranga bo icyo baha agaciro cyane ni urukundo.

Mu magambo ye yagize ati “ Ubundi njye sindakundanaho n’umusore wumukire, abenshi nta rukundo bagira, bakoresha amafaranga nkaho aricyo kuntu kingenzi Kandi ibyo njye ntago bikora simbyemera.”

“Mba nshaka umuntu uzajya ampamagara akambwira ngo zuba ryanjye wasinziriye neza!? Aha ndi ku kazi ni wowe ndi gutecyereza gusa ndetse sinarecyera kugutecyereza byanze!! Ndagukumbuye mukunzi, Ese nakubona nsoje akazi!? Naho kunyoherereza amafaranga utazi uko meze kuri njye ntibyakora.”

Uyu mukobwa we yavuze ko burya y’ikundira abasore bacyennye gusa kuruta abo bakize kuko abasore batagira amafaranga ngo bagira urukundo. Ese wowe Niko ubyumva!?

Source: howwe.biz

 

 

Advertising

Previous Story

Umusore yagaritse ubukwe bwaburaga amasaha bukaba akimenya ko umugeni we yararanye na Pasiteri

Next Story

Zari yasuye igituro cy’umugabo we wapfuye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop