Umukinnyi wa Filime Lee Sun yiyahuye

27/12/2023 10:20

Umukinnyi wa Filime wo muri Korea y’Amajyepfo witwa Lee Sun Kyun yasanzwe mu rugo iwe mu modoka yapfuye bivugwa ko yiyahuye.

 

N’ubwo amakuru yemeza ko  Lee yapfuye yiyahuye, Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko ubwo bageraga mu rugo iwe, basanzeyo urwandiko rugaragazako ashobora kuba yiyahuye koko amaze ku rwandika.Lee Sun yamamaye muri Filime nyinshi zagiye zihatana mu bihembo bya ‘Oscar’.

Uyu mugabo yasanzwe murugo iwe nk’uko abashinzwe iperereza babitangarije ikinyamakuru BBC.Amakuru avuga ko yasanzwe iwe mu modoka.Raporo yakozwe igaragaza ko Lee yafataga ibiyobwenge muri Bar iherereye mu Mujyi wa Seoul mbere y’uko apfa.

 

Uwakoraga muri Bar , Lee Sun yagaragayemo mbere yo gupfa yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 48 , yakundaga kunywa ibiyobwenge ari iwe mu rugo ngo bikemezwa n’uko yapimwe inshuro nyinshi.

Nyakwigendera yari yarashakanye n’umukinnyikazi wa Filime witwa Joen Hye-Jin bari bafitanye abana babiri (2) b’abahungu.

 

Lee yagaragaye mu maperereza menshi yagenzaga ibyaha bishingiye kubiyobyabwenge, ibintu byagiye byangiza izina rye cyane.

Advertising

Previous Story

Zari yasuye igituro cy’umugabo we wapfuye

Next Story

Umugore yatakambiye abantu avuga uburyo umugabo we yamukubitaga yatinze gutaha akamubitira munzira

Latest from Cinema

Go toTop