The Ben yagiye mu bukwe yambaye umusatsi yaguze

28/12/2023 20:22

Mu bukwe bwa The Ben na Uwicyeza Pamella bwabaye taliki 23 ukuboza 2023, The Ben yaserutse yambaye umusatsi w’umukorano ugurwa nabo bafite agatubutse dore ko ukoreshwa umunsi umwe gusa ugahita uta agaciro.

Ubwo uyu mugabo The Ben yajyaga gusezerana imbere y’Imana hamwe n’umugore we Pamella nibwo uyu mugabo yagaragaye yambaye umusatsi mwinshi maze abantubibaza uko byagenze kugira ngo uyu mugabo umusatsi we umere kubwinshi mu gihe gito.

Uyu musatsi uyu mugabo yambaye ubusanzwe wambarwa n’abagabo, urimo ibyiciro byinshi bitandukanira ku mabara ndetse n’imiterere yawo. Amakuru ducyesha ikinyamakuru Inyarwanda nuko bashakishije agaciro uyu musatsi uba uhagaze.

 

Umusore imaze kuba kimenyabose mu gutunganya imisatsi cyane ku byamamare wamamaye nka Wamuniga, ukorera mu mujyi wa Kigali yasobanuye byinshi ku biciro byuwo musatsi mu gihe umuntu ashaka ko awumushyiramo, icyakora avuga ko biterwa kuko uwo musatsi uri mu byiciro bitandukanye.

 

Wamuniga yabwiye ikinyamakuru Inyarwanda ko muri salon ye uwamacye uhagaze amafaranga 50,000Rwf hanyuma ngo uwamenshi uhagaze agera ku 300,000Rwf. Iyo misatsi aho bitandukanira nuko uwa make biba bigaragara ko Ari umuterano naho uwa menshi wo ntibigaragara.

 

Icyakora uyu musatsi wambarwa n’abagabo bafite amafaranga menshi kuko uyu musatsi wambarwa rimwe gusa ugahita uta agaciro.

 

The Ben siwe cyamamare gusa cyambaye uwo musatsi kuko abarimo Jude Law, Robert Pattinson, Daniel Craig, Charlie sheen, Bose bagiye baseruka bambaye uwo musatsi.

Advertising

Previous Story

Umuhanuzi yahanuriye Harmonize ibitangaza bizamubaho muri 204

Next Story

Zari waje i Kigali siwe tubona ku mafoto ! Amafoto yafotowe yamuteje abafana

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop