Zari Hassan yerekanye igikapu yaguze arenga Miliyoni 2 RWF

09/01/2024 13:01

Umugore w’abana 5 Zari Hassan akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragaza igikapu yaguze hafi Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Mbere yo gushyira hanze aya mashusho Zari Hassan yafashe igikapu yaguriye cyo mu bwoko bwa Louis Vuitton yaguriye muri Afurika y’Epfo mu myaka yatambutse, asa n’uwerekeza ku imodoka ye.Zari yari yambaye imyambaro myiza yayirengejeho igikapu.

 

Yagize ati:”Gutera imbere ntabwo biba ijoro rimwe.Ni igihe buri munsi uba uri kubona ibirenzeho kubyo wabonye ejo hashize”.Nyuma y’aya magambo Zari Hassan yagaragaje ko hari umuntu wamubwiye ko igikapu afite ari pirate ko kitana mubereye.

Uyu mubyeyi ntabwo yigeze yishimira aya magambo yabwiwe aho kuyihererana ahitamo kwereka abamukirikira neza aho yaguze igikapu, amafaranga ya kiguze n’igihe cyaguriwe mu rwego rwo gushimangira agaciro kacyo.

 

Anyuze kuri Instagram ye yagize ati:”Mugumane ubukene bwanyu mureke kwita iby’abandi ko biciriritse.Ese mu gihe nashyira hanze igiciro cy’umwambaro wanjye w’imbere {…}.Sindi kwerekana iki gikapu nahinduye telefone [Filter], oya.Iki gikapu kimaze imyaka […..]”.

Zari Hassan ni umwe mu bagore bakuze ariko batabyemera kubera imirimo ye ya buri munsi na cyane ko aramutse abyemeye yahomba byinshi.Zari Hassan uherutse mu Rwanda ni umushoramari ukomeye ufite inkomoko muri Uganda ariko akaba atuye muri Afurika y’Epfo.

Advertising

Previous Story

Elon Musk ahangayikishije abakozi be

Next Story

Umunyarwenya Killer Man agiye gukora ubukwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop