Umunyarwenya Killer Man agiye gukora ubukwe

1 year ago
1 min read

Killer Man agiye gukora ubukwe n’umugore we bamaranye imyaka 8 babana.

Niyonshuti Yanick umaze kwamamara nka Killer Man agiye gukora ubukwe mu mpera z’Ukwezi kwa Werurwe 2024.

Amakuru avuga ko kuri uwo munsi Killer Man azajya gusaba , agakwa bagasezerana n’imbere y’Imana aho biteganyijwe ko imihango yose izabera kuri Romantic Garden.

Killer Man azasezerana imbere y’Amategeko mbere ya byose.Aba bombi Killer Man na Shemsa bamaranye imyaka babanye muri 2015 bivuze ko bamaranye imyaka hafi 9 babana nk’umugore n’umugabo.

Uyu muryango wa Shemsa na Killer Man ufitanye abana 2 b’abahungu.

Killer Man yamamaye muri Cinema Nyarwanda aho atangiye gukorana n’abarimo Nsabi na Kazungu uzwi nka Mitsutsu.

 

Isoko: Isimbi

Go toTop