Ghana : Umusore w’imyaka 24 yishe umukunzi we akamukuraho imyanya y’ibanga agamije kuyigurisha

27/10/2023 12:41

Umusore wo muri Ghana w’imyaka 24 y’amavuko witwa Damian Okoliqwe, yafashwe arimo guhisha umurambo w’umukunzi we Justina Otuene nyuma yo kumwica akamukuraho n’ibice by’imyanya y’ibanga.

 

Inkuru ikomeje kuvugisha abatari bacye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga Umusore ukiri muto yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano akurikiranweho ibyaha birimo kwica Umukunzi we ndetse akanamukuraho bimwe mu bice bye by’ibanga.

Uyu musore byagaragajwe ko yitwa Damian Okoliqwe , yigaga ibijyanye na engineering muri kaminuza ndetse yari afite umukunzi we witwa Justina ndetse nawe wiga muri kaminuza yiga ibijyanye na Bio_chemistry ndetse uyu mukobwa niwe uyu musore ashinjwa kwica.

 

Nkuko bikomeje kuvugwa na bamwe mu babanaga n’uyu mukobwa, bavuga ko uyu mukobwa yavuye aho baba agiye gusura umukunzi we gusa ngo ntiyagaruka.Inshuti z’uyu mukobwa zavuze ko zabonye ataje zumva ko ari kwa Cheri we bityo ntakibazo ntizabyitaho.

 

Nyuma nibwo inshuti zuyu mukobwa zabonye hashize iminsi myinshi umukobwa adataha, Niko guhamagara Umusore ukundana n’uyu mukobwa maze ababwira ko uyu mukobwa yahavuye. Niko gutangira kurangisha uyu mukobwa hirya no hino.Nk’uko Ikinyamakuru Ghana page dukesha iyi nkuru kibitangaza ngo nibwo baje kubona umurambo wuyu mukobwa hafi yaho uyu musore bakundana yari atuye, ndetse basanga uwo mukobwa bimwe mu bice by’ibanga bye babikase.

 

Ibyo nibyo byatumye uyu musore acyekwaho ndetse atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano akurikiranweho ibyaha birimo kwica Umukunzi we akamukuraho igitsina agamije kugitangamo igitambo ngo bamuhe amafaranga nk’uko amakuru abitangaza.Uyu musore akomeje kwibasirwa n’abatari bacye bavuga ko yishe uyu mukobwa urupfu rw’agashinyaguro.

Commissioner of police muri ako gace witwa Nwonyi Polycarp Emeka, yahamije ko Demian Okoligwe, yafashwe ndetse agafungwa nyuma yo gukekwaho kwica Justina Otuene. Uyu muyobozi wa Police yemeje ko uyu musore yafashwe arimo kugerageza guhisha umurambo wa nyakwigendera.

https://www.instagram.com/p/Cy2yPQ7MMLA/?igshid=MzRlODBiNWFlZA==

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: ghpage.com

Advertising

Previous Story

MU MAFOTO ! Irebere ubwiza bw’umubyinnyi Divine ugaragara mu Ndirimbo ‘Confirm’ ya Danny Nanone

Next Story

Zari Hassan yavuze ko we n’umugabo we Shakib Cham Lutaaya bari gukora amanywa n’ijoro ngo babone umwana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop