Zari Hassan wagacishijeho na Diamond Platinumz yavuze ko abagabo yakundanye nabo bose baba bifuza kumugarukira akabishongoraho

12/09/2023 08:43

Zari Hassan yahishuye uburyo urukundo rw’abo yita aba Ex be , rubarya bakifuza kumugarukira ngo bongere bakundane.

 

Uyu mugore wamamaye kurubuga rwa TikTok ndetse no mu gihe yakundanaga na Diamond Platinumz, yahishuye ibanga ry’abo bahoze bakundana , avuga ko bose baba bifuza kugaruka.

 

“Iyo abo mwakundanye bashaka kugaruka biba bivuze ko utigeze uba ikibazo. Rero kuri njye ntabwo amahirwe aza inshuro ebyiri ! Murabeho”.

 

Uyu mugore wamamaye kuri TikTok akunda gukoresha uru rubuga afiteho abarenga Miliyoni mu biganiro bitandukanye bigaragaza ibitekerezo bye byahariye.Zari yatandukanye n’abagabo bazwi muri barimo Diamond Platinumz umunyamuziki kabuhariwe muri Afurika no ku isi.

 

 

Yishongoye kubo bakundanye maze agira ati:” Ngiye kuba umugore muzahora mwibuka, uwo muzahora mwitaho ufite umutima mwiza, kandi muzahora mutakambira ngo abahe urukundo. Sinkibitaho mwakabaye mwarampaye umwanya mukimfite. Kumbura niwo mwaku muzagira mubuzima bwanyu”.

 

Amazina ye bwite ni Zarinah Hassan , yavutse tariki 23 Nzeri 1980. Uyu mugore w’abana 5 yiyitaho ku buryo abenshi batekereza ashobora kuba ari mu myaka 20 dore ko aherutse no kugura amenyo mashya akishyirishaho na Simples.

 

Umwe mu bakundanye na Zari harimo uwitwa , Ssemwanga Ivan. Uyu yari umucuruzi ukomeye , batandukanye bakoze gatanya, bihungabanya imyidagaduro yo muri Tanzania na cyane ko ariwe mugabo wa Mbere wa Zarinah Hassan.

 

Zari Hassan yabanye na Ivan imyaka ibarirwa muri 12 , amakuru akavuga ko bahuye ubwo Zari yari avuye mu Bwongereza ajya muri Afurika y’Epfo. Zari na Ivan bafitanye abana 3, Diddy , Pinto na Quincy.Zari yaje gutandukana na Ivan bakoze gatanya amushinja kumuhohotera gusa Ivan akomeza kwiringira ko bazasubirana.

 

UBUTAHA TUZAKUGEZAHO ABANDI

 

Advertising

Previous Story

Gatsibo : Umuyobozi w’Umudugudu yagiye gukiza umugore n’umugabo bamukubita isuka mu mutwe ahasiga ubuzima

Next Story

Ariel Wayz yasubije ubutumwa bwa Juno Kizigenza amubwira ko amukunda benshi bibaza niba basubiye mu rukundo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop