Gatsibo : Umuyobozi w’Umudugudu yagiye gukiza umugore n’umugabo bamukubita isuka mu mutwe ahasiga ubuzima

11/09/2023 20:43

Uwari Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyaruhanga ho mu Karere ka Gatsibo yagiye gukiza umugabo n’umugore barimo barwana ahasiga ubuzima , nyuma y’aho umugabo yamukubitiye isuka yo mu bwoko bwa Majagu mu mutwe.

 

Ibi byabaye mu rukekerera rwo ku wa 10 Nzeri 2023 nk’uko Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kibitangaza.Amakuru avuga ko uyu mugabo wishe umukuru w’Umudugudu asanzwe afite abana 2 ndetse ngo akaba afite imyaka 43 y’amavuko.Bivugwa ko we n’umugore we bari bavuye mu kabari bityo bakarwana Mudugudu akaza gukiza niko kumukubita isuka mu mutwe.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo Mutabazi Geoffrey , yahamirije aya makuru Igihe, avuga ko koko uyu mugabo witwa Kamana ildephonse yahasize ubuzima nyuma yo kujya gukiza abaturage bari bari kurwana.Ati:” Amakuru twamenye ni uko umugore n’umugabo batashye basinze bageze mu rugo batangira gutongana baza kurwana, umugore niwe wahuruje.

 

 

Umuyobozi w’Umudugudu rero yahuruye ajya kubakiza, umugabo yahise amuhindukirana aba ariwe barwana aza kumurusha imbaraga rero amukubita majagu mu mutwe undi ahita yitaba Imana.”Uyu muyobozi yahamije ko kubufatanye n’abaturage , uyu mugabo yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa inzego z’umutekano kuri ubu afunguye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mugera.

 

 

Yavuze ko kandi bikiba bahise bajyana yo n’abandi bayobozi harimo abo munzego z’umutekano bajya guhumuriza abantutage no kubasaba ko abafite amakimbirane bagana ubuyobozi bukabafasha gukemura amakimbirane aha kurwana bishobora gutera urupfu.

 

Nyakwigendera wari Umukuru w’Umudugudu asize Umugore n’abana 6, mu gihe abarwanaga bo bafitanye abana babiri.

Advertising

Previous Story

Menya ibiribwa byomora ibikomere mu gihe gito na Vitamini zikenerwa ngo igisebe gikire

Next Story

Zari Hassan wagacishijeho na Diamond Platinumz yavuze ko abagabo yakundanye nabo bose baba bifuza kumugarukira akabishongoraho

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop