Ariel Wayz ni umwe mu bahanzi bazi gukoresha uburyo bwose n’amahirwe yose ashoboka kugira ngo yikururire imbaga bitewe n’icyo ashaka kugera, kuri ubu yongeye gushyira abantu mu rujijo ubwo yasubizaga Juno ko ari urukundo rwe.
Mu minsi yashize nibwo Juno Kizigenza yanditse ubutumwa kumbuga nkoranyambaga ze abukurikiza ifoto ye na Ariel Wayz barikumwe n’abandi.Uyu muhanzi yanditseho amagambo yifuruza isabukuru nziza y’amavuko Ariel Wayz bahoze bakundana.
Bitewe n’uko yanditse ho ko ari Inshuti ye isanzwe ntabwo abantu bigeze babitindaho , nk’uko babigenje nyuma y’ubutumwa bwa Ariel Wayz wakoze ikizwi nka ‘Repost’ ubutumwa bwa Juno ubundi akarenzaho amagambo yo kugaragaza ko amukunda.
Ntabwo yateye ngo yiyikirize kuko abantu bamusaniye hejuru , batangira kumubwira ko ibyo yanditse bikwiriye kumugirirwaho.