Young Grace yakeje Cole Palmer wafashije Chelsea kwisobanura na Manchester United

05/04/2024 06:43

Cole Palmer yafashije ikipe ye ya Chelsea gutsinda Manchester United mu mu mikino wabaye kuri wa Kane tariki 04 Mata 2024.Ni umukino wari utegerejwe by’umwihariko n’Abanyarwanda batari bake nk’uko byagaragaye Young Grace ashimira cyane Palmer.

Muri uyu mukino wo ku munsi wa 30 wa Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League wabareye i Stamford Bridge, Man United yahahuriye n’akaga kuko igice cya cyarangiye amakipe anganya ibitego 2:2. Mu gice cya Kabiri , Alejandro wa Man United yashyizemo icya Gatatu , kiza kwishyurwa na Cole Palmer nyuma y’aho nk’umunota umwe ashyiramo icya 4 cya Chelsea , biba 4 kuri 3.

Kimwe n’abandi bafana, Young Grace ni umwe mu bakunze kugaragaza amarangamutima ye mu buryo bworoshye aho yahise ashimira cyane Cole Palmer wabahesheje itsinzi agira ati:”Wakoze Palmer Boo”.

Young Grace si ubwa mbere agaragaje amarangamutima ye kuri ruhago muri rusange kuko muri Shampiyona y’u Rwanda , akunze kugaragaza ko akunda cyane ikipe ya Rayon Sports.

Advertising

Previous Story

DRC: Kubera intambara ya M23 ikiro cy’inyama kiri kugura aguze ibiro 13 by’ibirayi

Next Story

“Rayon Sports yacu yazize betting” ! Rwarutabura yarakaye

Latest from Imikino

Go toTop