DRC: Kubera intambara ya M23 ikiro cy’inyama kiri kugura aguze ibiro 13 by’ibirayi

05/04/2024 05:56

Intambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihanganishije umutwe witwaje intwaro wa M23 na FARDC yihuje na Wazalendo na SADC yatumye igiciro cy’inyama kiva ku madorari 3, agera kuri 7.

Muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikiro cy’inyama z’inka cyazamutse mu buryo budasanzwe biturutse ku ntambara ihanganishije Leta ya Felix Tshisekedi na M23.Nk’uko byatangajwe n’umucuruzi w’inyama ubarizwa mu Ishyirahamwe ryitwa SABACO ( Société Abattoir de Goma) tariki 03 Mata , yavuze ko M23 iyoboye Masisi kugeza ubu ariyo iri inyuma y’izamuka ry’ibiciro.

Undi wahaye amakuru Radio Okapi dukesha iyi nkuru , yavuze ko , M23 ica umusoro ungana n’amadorari 20 [ 25,773.42 RWF ] kuri buri nka yose ivuye Masisi yerekeje i Goma bityo ko ariyo iri inyuma y’izamuka ry’ibiciro mu buryo bukomeye.

Yagize ati:”Inka zazaga ziturutse mu duce twa Mushaki Ngungu zivuye muborozi n’abandi bantu.Uyu munsi rero ntabwo ziri kuza kubera intambara.Abazigurisha bahisemo kujya bajya kuzicuruza inzu ku yindi kubera ikibazo cy’umutekano wabo.Mu bice biyobowe na M23 ho bisaba ko wishyura amadorari 20 nk’umusoro, abo bazizana rero bongeje igiciro kugira ngo n’umusoro batanze bawugaruze”.

Kugira ngo bamwe mu bacuruzi b’inka ni muri Masisi Ngungu n’ahandi hayoborwa na M23 bacike ibi biciro n’imisoro ya M23 , bemeye kujya bazinyuza mu Kiyaga cya Kivu bazihungisha.Uretse inyama z’inka zazamutse mu biciro, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiciro cy’inka yose cyavuye ku madorali 300 kigera kuri 700 na 750 mu Mujyi wa Goma.

Ugenekereje aya mafaranga ukayashyira mu mafaranga y’u Rwanda, ushobora gusanga ikiro cy’inyama muri Congo Kiri kugura nk’ibiro 12 by’ibirayi mu Rwanda.

Advertising

Previous Story

Umushinga wa Filime ya Tiwa Savage wageze ku musozo

Next Story

Young Grace yakeje Cole Palmer wafashije Chelsea kwisobanura na Manchester United

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop