Advertising

“Rayon Sports yacu yazize betting” ! Rwarutabura yarakaye

05/04/2024 06:54

Nyuma y’umukino wa Shampiyona wahuye ikipe ya Etincelles FC na Rayon Sports ukarangira , Etincelles itsinze Rayon 3:1 , amagambo n’agahinda ku bafana byabateye kugira icyo bavuga bitewe nuko babonye umukino.

Muri uyu mukino , Ikipe ya Rayon Sports yagerageje kwishyura ibitego 3 yari yatsinzwe biranga cyakora Umugande Charles Baale ayitsindira impozamarira ku munota wa 85 bituma umukino urangira ari 3-1 ikipe ya Etincelles FC itahana intsinzi.

Mu kiganiro Rwarutabura umufana wa Rayon Sports yagiranye na Reagan na Lorenzo ba RBA , yavuze ko bagize agahinda gakomeye cyane kubera uburyo ikipe yabo yatsinzwemo , asobanura ko ari ibitego byatanzwe bityo ko Rayon Sports FC yazize Betting.Rwarutabura kandi nawe yemeje ko umupira wo mu Rwanda uzagorana mu iterambere ryawo kubera amanyanga akiwurimo.

Yagize ati:” Rayon Sports izize ka gapingane , izira na Betting.Urabona umuzamu ari mu izamu , batera igitego akiruka.Iyi kipe rero iri mu marembera n’ubwo nanjye nyikunda, ni iyacu, nawe uri umusesenguzi, reba na Captain ari ahangaha.Njyewe ikintu kimbabaje Rwarutabura, nk’abagore bacu, baba bagiye guhinga tukaza twirukanka tutabaha n’iposho nibyo bitubabaje”.

Rwarutabura yavuze ko atewe agahinda n’uburyo batsinzwe agaruka ku ijambo rya H.E Paul Kagame wavuze ko azagaruka mu kibuga amanyanga yashize muri ruhago. Uyu mufana abivuga ashaka kumvikanisha ko mu mupira w’u Rwanda hakirimo icyo gukosorwa.

Reagan asobanura nyinshi kuri uyu mukino yavuze ko Etincelles FC yaje mu kibuga ishaka gutsinda kugira ngo ikomeze kwirengera ku rutonde rwa Shampiyona mu gihe Rayon Sports yo nta byinshi yarwaniraga.

Kugeza ubu Etincelles FC iri ku mwanya wa 12 ivuye ku wa 14, ifite amanota 29 inganya na Gasogi na Gorilla FC ziyikurikiye, Marines FC ifite 28, Sunrise FC 26, Bugesera FC 24, Etoile del’Est ikagira 22.

Previous Story

Young Grace yakeje Cole Palmer wafashije Chelsea kwisobanura na Manchester United

Next Story

Agahinda katewe na Etincelles FC kuba Reyon

Latest from Imikino

Kenya: Kipyegon Bett yapfuye ku myaka 26

Kipyegon Bett, umukinnyi w’imikino ngororamubiri wo muri Kenya watsindiye umudali wa bronze mu kwiruka metero 800 muri 2017 muri Shampiyona y’Isi yabereye i London,
Go toTop