Umukobwa witabiriye Miss Rwanda ubu ni umwe mu basirikare bakomeye

20/02/2023 18:09

Numukundwa Dalillah ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020, afite umushinga wo gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe, ariko nyuma yo kutaba Miss ahita ajya mu gisirikare.

Uyu mukobwa yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 2021 akimara kuva muri Miss Rwanda. Afite ipeti rya Sous Lieutenant/Second Lieutenant.Ni umukundwa ajya guhatana muri Miss Rwanda ya 2020 yari ahagarariye Intara y’Iburasirazuba, irushanwa ryabereye mu karere ka Kayonza aza no kugira amahirwe yo kurenga ijonjora kuko yaje mu bakobwa 15 bakomeje.

Nk’uko bimenyerewe buri mukobwa iyo ari mu irushanwa, avuga ku mushinga w’ibyo azakora mu gihe atorewe kuba Miss.Uyu we yavuze ko iyo aza kugirirwa icyizere agatorwa yari gufasha abantu bajya bahura n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, akajya abakorera ubuvugizi no kubashakira ibikorwa bituma batigunga harimo gukora siporo n’ibindi. Ibi yabihuje kuko n’ubusanzwe yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu bijyanye n’ubuvuzi.Ubwo yitabiraga iri rushanwa rya Miss Rwanda yavuze ko kurijyamo ku mwana w’umukobwa ari ukwigirira icyizere.

Ati “Abakobwa barinyuzemo ndabakunda haba Elsa na Meghan kuko nanjye ndijemo nifuza gutera ikirenge mu cyabo.”Uwateye urwenya avuga ko uyu mukobwa ashobora “kuzagira ibyo abasaza abatumye adakomeza mu irushanwa rya Miss Rwanda”, yashyize kuri Twitter ifoto ye yambaye umwambaro wa Offisiye mu ngabo za RDF.Ati “Abatumye adakomeza mu irushanwa arabibuka.”Inkomoko ni Umuseke.

Advertising

Previous Story

Byinshi ku gikorwa cyo guca imyeyo ku bagore

Next Story

Yorohereza abantu kuganira ikavuga nk’umuntu ! Ibyo wamenya kuri ChatGPT ije gusimbura Google

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop