Ku mbuga nkoranyambaga hari inkuru iri muzigezweho aho Umutegarugori uzwi ku izina rya Jasile ukomoka muri Congo yatangaje ko yashakanye n’abagabo babiri kandi babana neza mu nzu imwe ndetse bakagera n’aho basangira uburiri bumwe, kuri ubu bamaze kubyara abana 3 bombi batanya gushakira ikibatunga no kubitaho umunsi ku wundi.
Jasile avuga ko yakundanye n’umugabo we wa mbere nyuma ndetse bakaza kubana nk’umugabo n’umugore. Nyuma baje kubyarana abana 2 igihe hari hashize imyaka 3 babana nk’umugabo numugore.
Umunsi umwe, umugabo we yavuye murugo igihe yari abonye mugace kitaruye kandi bari bakeneye guhindura imibereho yabo. Umugabo ntiyigeze avugana n’umuhgore we nkuko bikwiye ndetse yamaze imyaka 3 n’igice adasubiye murugo.
Jasile wari wasigaranye irungu nyuma yaje gukundana n’umugabo wakoraga mukarere kiwabo akorana na societe icukura amabuye y’agaciro. Bidatinze nyuma bahise babana iwe kwa Jasile baza no kubyarana umwana 1. Hadaciye kabiri umugabo we wa mbere yaje kugaruka mu rugo abajije uwo mugabo umwakiye uwo ari we atungurwa no gusanga ari umugabo mushya Jesile yari amaranye nawe umwaka babana.
Yararakaye ashaka kumurwanya no kumwirukana ariko Jasile avuga ko amukunda kandi ko bibaye ngombwa ko amwirukana bombi bajyana. Abunzi ndetse n’abanyamategeko bagiriye inama umugabo we wa mbere gutuza no gutega amatwi umugore we.
Kuri ubu, baba mu nzu imwe ndetse bakaryama mu buriri bumwe. igihe cyose umuwe ashaka kuryamana nawe umwe ava muburiri kugirango abahe umwanya. Bahisemo ko niba uzumva arambiwe kubaho ubuzima nkubu afite uburenganzira bwo kugenda akajya gutangira ubuzima bushya.