“Yazengurutse Stade yirukana abadayimoni batsindisha Amavubi” byinshi k’umusore umaze kuba ikimenyabose kubera inama yagiriye Amavubi.

04/04/2023 12:26

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe hazenguruka video y’umusore wasekeje benshi haba muboroheje mu byamamare, ndetse na rubanda nyamwishi ruhurira kuri izo mbuga nkoranya.

Uyu musore waciye ibintu biturutse ku ka video gato kasakaye ari gusubiza umunyamakuru wari umubajije icyakorwa ngo Amavubi ikipe y’igiglhugu ibone intsinzi anavuga ko ikibazo kiri k’umutoza.

Umunyamakru witwa Shalomi ukorera Ibiganiro kuri youtube ya Juli Tv yamubajije agira ati: “Ese ubona kuba amavubi adakina ngo agere kure bipfira he?”. G Taff ati:”Bipfira ku mutoza ,Umutoza nagende agure abakinnyi ,muri Arsenal ,na Chelease “.

Iyi video yaciye ibintu kugeza naho ibyamamare hafi ya byose byo mu Rwanda byayishize kuri status ya whatsapp bibaza bati uyu ni muntu ki Utazi ko abakinnyi bagira imipaka batarenga??


Ntakirutimana Amza umaze kumenyekana nka G Taff mu myidagaduro yo mu Rwanda ,ubusanzwe ni umukorodoniye akora akazi ko gusana inkweto mu Murenge wa Niboyi ,akarere ka kicukiro ahazwi nko kwa Didi. Uyu musore umaze kumenyekana ubu yongeye kuvuga ko ikibazo kiri Mu Mavubi giterwa n’abadayimoni ari nayo mpamvu yazengurutse Sitade asenga avuga ko yirukanye imyuka mibi yajyaga ibuza amavubi gutsinda ngo agere kure!!.

Video iri kuri Juli Tv irimo isengesho ry’iminota 20 yose uyu musore yafashe asenga avuga ko Amavubi ayagangahuye. Ati “Mavubi we ndakugangahuye” uyu musore avuga ko uretse kudoda inkweto akeneye uwamuha ubufasha agahindura akazi kuko yiteye gukora .

NTAKIRUTIMANA AMZA ukora ubukorodoniye afite impano yo kuririmba kuko yakuze akunda Taff Gang ari nayo mvano y’izina G Taff . Avuga ko icyamuteye gusengera Amavubi aruko abona ko bigoye ko Amavubi yatsinda mu gihe haba ari imyuka mibi muri stade.

Urwanda rumaze gukina imikino 4 runganya 3 rutsindwa 1. Umukino ruheruka gukina na benin rwawuteye mo mpaga kubera gukinisha umukinnyi Muhire Kevin afite amakarita 2 mu mikino yabanje.Wowe ubona amavubi yakora iki ngo atsinde umusubirizo?

Advertising

Previous Story

Ibibazo bikunze kwibazwa ku mugore wa salah

Next Story

Dore ibintu 5 ukwiye guhisha umukobwa mukundana kugira ngo murambane

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop