Advertising

Ibibazo bikunze kwibazwa ku mugore wa salah

04/04/23 10:1 AM

Ibibazo bikunze kwibazwa ku mugore wa salah

Nigute Mohammad Salah yahuye n’umugore we?

Mohammad Salah n’umugore we Magi Sadeq bari inshuti z’igihe kirekire kuva mu bwana. Bashakanye mu Kuboza 2013.

Ni abana bangahe Mohamed Salah afite?

Mohammad Salah afite abakobwa babiri -Makka, witiriwe umujyi mutagatifu Maka wavutse muri 2014 na Rayyan wavutse mu 2020.

Ni amafaranga angana ik Mohammad Salahatunze?

Mohamed Salah ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru ba Misiri batunze menshi ndavuga amafaanga kurusha abandi. Akinira Liverpool kandi agaciro ke kagereranijwe ko arengeje miliyoni 90 z’amadolari.

Magi Sadeq umugore we akora iki?

Ubusanzwe Magi ntabwo agaragara cyane ku mugaragaro, kuko agerageza kwirinda itangazamakuru.

Magi ni umugore ushyigikiwe umugabo we cyane, nk’uko yabanye na Salah mu byiza no mu bibi mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru.

Yamushishikarije kuba umukinnyi ariwe uyu munsi.

Umugore wa Salah afite imyaka ingahe?

Magi yavutse mu 1994, bivuze ko imyaka ye ari 29. Magi Salah yavukiye i Nagrig, mu Misiri, nk’umugabo we, bivuze ko ubwenegihugu bwe ari Umunyamisiri.

Nigute Mo Salah yahuye n’umugore we?

Magi Sadeq yari umunyeshuri bigana na Salah mu myaka yambere nayisumbuye. Inkuru z’abo z’urukundo zatangiye kuva mu ishuri. Magi na Salah batangiye gukundana akiri muto cyane. 

Ku ya 17 Ukuboza 2013, i Nagreg, mu Misiri, Salah na Magi barashyingiwe. Muri iyo myaka, Salah yari amaze gusubira mu mudugudu we nyuma yo kuruhuka bwa mbere mu mupira w’amaguru w’i Burayi.

Umugore wa Mohamed Salah, ni muntu ki?

Akomoka mu muvryango munini kandi afite mushiki we w’impanga, Mohabu Sadeq. Magi afite kandi abandi bashiki  be babiri – Mahy na Miram.

Ababyeyi ba Magi bari abarimu bo mu ishuri rya Mohammed Eyad Al Tantawi, aho we na Mo Salah bize. Magi Salah afite impamyabumenyi ihanitse muri Biotechnology.

Source: sportskeeda.com

Dore andi mafoto agaragaza uburanga bw’umugore wa salah

Photo  source: the famous people

 

 

 

Previous Story

MU MAFOTO: Uburenganzira Bw’umukobwa w’ikizungerezo wihereranye n’umukinnyi Muhammed Salah

Next Story

“Yazengurutse Stade yirukana abadayimoni batsindisha Amavubi” byinshi k’umusore umaze kuba ikimenyabose kubera inama yagiriye Amavubi.

Latest from Imikino

Paul Pogba agiye kuva muri Juventus

Rurangiranwa mu mupira w’amaguru Paul Pogba yemeranyije na Juventus ko tariki 30 Ugushyingo, bazashyira ku iherezo amasezerano bafitanye. Pogba yahawe amasezerano y’imyaka ine muri
Go toTop