Saturday, March 2
Shadow

Yavuze ko ariwe utahiwe ! Hamissa Mobeto yerekanye ikimero avuga amagambo akomeye kuri Zuchu

Umukobwa wamamaye kumbuga nkoranyambaga, akaba umwe mu bagore ba Diamond Platnumz yavuze amagambo benshi batekereje ho yashakaga Kubwira Zuchu uri mu bihe bye byiza na Diamond Platnumz.

 

Hamissa Mobeto yagiye mu rukundo na Diamond Platnumz baranabyarana gusa kuri ubu ni umwe mu bakomeye mu myidagaduro ya Tanzania na Afurika muri rusange.

 

Mu mafoto meza ari mu mwambaro urimo umweru n’ibara rya Pink , yagize ati:” Google Map yavuze ko arinjye ugezweho”.

 

Benshi bagereranyije aya magambo nk’ayabwirwaga Zuchu usigaye yarigaruriye umutima wa boss we.

Yahoze abyinira Diamond Platnumz avamo umugore we

Ati:”Google Map says its my turn”.
Share via
Copy link