Byakomeye mu rugo rwa Mr Ibu waciwe akaguru ! Nyuma yo gushaka kunyereza inkunga yahawe n’abagiraneza bose batawe muri yombi

26/11/2023 14:59

Umugore wa Mr Ibu , yafungishije umukobwa we Jasmine n’umwana we [Stepson], abahora kunyereza amafaranga yahawe umugabo we ngo amufashe mu kwivuza.

 

Uyu mugore Stella Maris yagiye avuga ko aba bana bamuheje ku mafaranga y’umugabo we ndetse akagaragaza ko bashaka kuyiba ariko ntibifatwe nk’ukuri.

 

Ubwo yazamuraga ikibazo cy’uko yahejwe, umuhungu wa Mr Ibu, yavuze ko ari we wita kuri se ndetse ko n’amafaranga yose yatanzwe ari we na se bafite uburenganzira bwo kugira icyo bayakoraho kuko ngo ariwe wemerewe gusinya kuri konti iri muri access Bank [Naaj], aho kuba umugore we cyangwa umukobwa we.

 

Nyuma yo kwivuga aya magambo, umugore wa Mr Ibu, yavuze ko ibizakurikira kuri iri hezwa rye yari bubitangaze mu minsi mike.

 

Mu rugo rwa Mr Ibu  habaye kutumvikana gukomeye cyane, barwana bapfa imitungo n’amafaranga nyamara umusaza agihari kabone nubwo yari yaciwe akaru.

 

Umuhungu wa Mr Ibu wavugaga ko ari we umuri hafi, n’umukobwa  we  Jasmini bajyanywe gufungirwa kuri Alagbon Police Station nkuko byemejwe n’umukinnyi wa Filime Doris Ogala.

 

Stella yabafungishije avuga ko Jasmine, yafashe Miliyoni 300N akaziba azikuye kuri konti y’amafaranga yashyirwagaho inkunga yo gufasha se.

 

Amakuru avuga ko , uyu mukobwa wa Mr Ibu , yashakaga gukoresha aya mafaranga mu kubaka inzu y’umugabo we no kumugurira telefone nshya.

 

Ipereza ry’ibanze ryerekanye ko amafaranga yatanzwe mu gufasha Mr Ibu, atageze kuri Milion 300N nk’uko uyu mugore yabivuze,

Advertising

Previous Story

Umukobwa wo mu bakire yagiye gusura umusore muri Geto agezeyo agasanga nta Matora afite bararana hasi buracya

Next Story

Yavuze ko ariwe utahiwe ! Hamissa Mobeto yerekanye ikimero avuga amagambo akomeye kuri Zuchu

Latest from Cinema

Go toTop