Yavukanye imisatsi ahantu hose no mu maso ! Byinshi wamenya kuri Joao Miguel ukomeje kunyuzwa kumbuga nkoranyambaga zitandukanye

2 years ago
1 min read

Uyu mwana ukiri muto Joao Miguel akomeje kwamamara hirya no hino ku mbugankoranyambaga kubera uburyo yavutse yimereye dore ko uyu mwana afite imisatsi ahantu hose no mu maso y’umwana irahari.

 

 

Uyu mwana w’amezi 10 gusa yavutse abyawe na Ane Caroline dos Santos ufite imyaka 20 y’amavuko avukira Panama muri Brazil. Uyu mwana ajya kuvuka yavukanye imisemburo myinshi ituma umusatsi ukura vuba cyane aho ahantu hose afite imisatsi ku maboko ndetse no mu maso nahandi henshi.

 

 

 

Papa ubyara uyu mwana yitwa Jonas, akaba yaravuze ko kuvuka gutyo ku mwana we Joao Miguel Ari ibintu bituruka mu muryango we cyane kuri nyina umubyara cyane ko mu muryango we hari abantu bavukana umusatsi nka gutyo ndetse ko iyo umwana avutse gutyo uko akomeza gukura n’umusatsi nawe ukomeza kwiyongera.

 

 

 

Nyina ubyara uyu mwana Joao Miguel yiyemeje gufungura urukuta rwa TikTok aho ashyira hanze amashusho yuyu mwana. Kuri ubu amaze kugira abamukurikira barenga 150,000 aho hari amashusho yarebwe nabarenga Million 22 aho abantu benshi bakomeje gukunda uyu mwana.

 

 

 

Kubera ko ari ibintu karemano bivurwa ko uyu mwana nta buvuzi bw”ibanze yahabwa cyangwa ubuvuzi dore ko ngo ntacyo abaganga babikoraho. Ubu uyu mwana akomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

 

 

 

Abenshi bakurikira uyu mwana ku rukuta rwe rwa TIKTOK, bakomeje kumukunda ndetse bavuga ko agaragara neza.

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

 

 

 

Source: Daily star

 

 

 

Go toTop