Zaid Garcia ubuzima bwe bwaje guhura ningorane ubwo yafatirwagau nzu yaririmo gushya maze agashya hafi umubiri we wose dore ko 80% by’umubiri we wose byahiye. Kuri ubu uyu mukobwa yamaze kuba umu police.
Zaida Garcia , bivugwa ko yahiye muri 2015 ubwo inzu yararimo yafatwaga n’inkongi y’umuriro, ubwo we yari aryamye mu nzu, yaje guhiramo ndetse akurwamo yahiye cyane bikomeye cyane ko uruhu rwari rwashizeho yewe no kumaso ye Hari hiyorosheho uruhu akurwamo ajya guhabwa ubutabazi bwihuse.
Kuri ubu muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America uyu mukobwa yagizwe umu police ndetse avuga ko zari inzozi ze kuva cyera akiri umwana, yakuze yumva azafasha igihugu cye, afashe abaturage.
Ifoto yafotowe agira umu police ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ubu yabaye “Officer Gracia”.Ubwo uyu mukobwa yaganiraga avugana n’ikinyamakuru cyo muri Texas, yagize ati “ndishimye cyane ndetse simfite amagambo yasobanura uburyo meza.
Uyu munsi niwo munsi mwiza mu buzima bwanjye. Ndabyubuka nari narabwiye Mama wanjye ko nzabikora, none dore nabikoze. Kuva nakora impanuka kuva icyo gihe nkunda gufasha abantu no kubarinda, inzozi zanjye kwari ukuba umu police. Abaganga bamvuye bavugaga ko ntacyo nzaba ntacyo nzageraho ndetse ko ntazabikora ariko ubu mberetse ko ibyo bavuze bibeshye “.
Nyuma Yuko uyu mukobwa ahiriye mu nzu muri 2015, yahise ajyanwa ahahoze Ari iwabo muri Mexico ariko yavuriwe ndetse yitabwaho. Ubwo yarangizaga kuvugwa we n’umuryango we bagarutse muri Texas Aribwo uyu mukobwa yagiye mu ishuri ariko ajya mu ishuri ry’ababana n’ubumuga.
Abaganga bari baravuze ko atazigera agenda cyangwa ngo avuge ariko ibyo bavuze byose byaranze biraba birangira avuze ndetse aranagenda.
Source: Daily star